Star Shine School ku isonga mugutanga uburezi bufite ireme.

Mu gihe ababyeyi benshi bakigorwa no kubona amashuri meza bakoherezamo abana babo kugirango bahabwe uburere n’uburezi bufite ireme cyane ko ariwo murage mwiza ukwiriye umwana ,kuri ubu igisubizo kirambye nta kindi uretse “Star Shine Shool”.

Star Shine School  n’ikigo  giherereye mu Umujyi wa Kigali , Akarere ka Nyarugenge ,Umurenge wa Kanyinya   kikaba gifite intego yo gutanga   uburere n’uburezi  bufite ireme .

Aho iki kigo cy’amashuri cyubatse ni ahantu haberanye n’uburezi bw’umwana cyane ko kitaruye aho umwana ashobora guhura n’ibyabangamira imyigire ye ,haba urusaku ruterwa n’ibinyabiziga ndetse aha hantu hafite umwihariko wo kuba hari umuyaga mwiza .

Star Shine ni ishuri riberanye n’uburezi bw’umwana

Rukerimbere Innocent  washinze  iri shuri , ahamya ko kwigisha umwana akagira ubumenyi akiri muto ,bimubera ishingiro ryo kumenya n’andi masomo azigishwa  mu yandi mashuri yaba abanza cyangwa ayisumbuye , bityo akazavamo ingirakamaro ku giti cye, umuryango n’igihugu muri rusange.

Rukerimbere Innocent washinze ishuri Stra

Agaragaza ishusho nyayo y’iri shuri  yashinze , Rukerimbere Innocent  yagize ati “Abayeyi bishimira uburezi dutanga kandi nta munyeshuri wacu uragira amahitamo yo kujya kwiga ku kindi kigo ,ahubwo usanga abenshi ari abaza batugana ,bivuze ko banyuzwe nireme ry’uburezi dutanga kuko ari yo ntego n’icyerekezo cy’ishuri”.

Yongeyeho ati “Gushinga  ishuri n’ubwo ari igikorwa kitoroshye ,njywe kuva nakwiyumvamo umuhamagaro wo kuritangiza , nasanze ngomba kubikora mbikunze kandi nkabifata nk’umusanzu mpaye igihugu cyanjye ndetse  n’umuryango nyarwanda muri rusange , kandi hari icyizere ko tuzakomeza kwaguka mu mikorere bityo ishuri rikazagira icyerekezo kifuzwa kugeza no kuri Kaminuza”.

Nkuko Ijambo ry’Imana rivuga ngo” Menyereza umwana  inzira akwiriye gucamo,azarinda asaza akiyigendaremoishuri Star Shine School  ritanga uburezi bufite ireme , hakiyongeraho n’uburere kuko bafite umwihariko wo kwigisha abana indangagaciro za gikirisitu bakamenya gusenga kugirango bazakure bifitemo ubumuntu  banatinya n’ikibi , banigishwa  indangagaciro z’ubunyarwanda , ari nabyo bizatuma babasha kuzaba ingirakamaro.

Uwamahoro  Theodoziya  Umuyobozi Mukuru  w’ishuri Star Shine School akaba ni Inararibonye cyane ko amaze imyaka 22 m’uburezi  , yatangaje ko hashingiwe kumwihariko w’ishuri mugutanga uburezi bufite ireme ndetse n’ubuhamya bw’ababyeyi baharerera , n’abandi bahaza kuhasura bagamije kuhasaba imyanya y’abana hakiyongeraho n’abandi barezi bazana amabaruwa asaba akazi , hari amahirwe menshi yo kuzakira abana benshi mugihe cy’itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2020.

Uwamahoro Theodoziya Umuyobozi Mukuru w’ishuri Star Shine School

Nshimiyimana   Emmanuel umwarimu uhagarariye abandi , yashimangiye ko uburezi buhabwa abana buri kurwego rushimishije , ibi akaba  yarabishingiye ku kuba iri shuri rifite abarimu bashoboye kandi bitangira umurimo wabo ndetse no gukorera ku ntego , bakaba n’inyangamugayo.

Nshimiyimana Emmanuel umwarimu uhagarariye abandi

Yasabye abayeyi kurushaho kuba abafatanyabikorwa beza bagafata iyambere mu gushyigikira imyigire y’abana , bityo bakajya babasubirishamo ibyo bize kuko nabyo bifasha  guhindura  umwana muburyo bworoshye kandi vuba.

Yasoje aha ikaze  ababyeyi bifuza kurerera ku ishuri rya Star Shine School ko amarembo afunguye kandi imyanya  ihari mu myaka y’amashuri kuva kuy’incuke kugeza ku ayabanza.

Imbere mu byumba by’amashuri

 

Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *