Diamond mu bitabiriye ibirori by’umuhungu wa Katauti wahawe Ukarisitiya

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umwana wa nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti yahawe Ukarisitiya nka rimwe mu masakaramentu akomeye muri Kiliziya, ni umuhango wakurikiwe n’ibirori bikomeye byitabiriwe n’abarimo Diamond Platnumz.

Ku Cyumweru tariki 13 Kamena 2021 nibwo Ndikumana Krish yahawe isakaramentu rya Ukarisitiya.

Wari umunsi udasanzwe kuri Irene Uwoya benshi bazi nka Oprah, nyina wa Ndikumana Krish wamuteguriye ibirori by’akataraboneka.

Ni ibirori byagaragayemo abantu bafite amazina akomeye mu myidagaduro ya Tanzania, barimo n’umuhanzi Diamond umaze kubaka izina mu muziki w’Isi na Afurika.

Byari ibirori bibereye ijisho byari byatumiwemo abantu bake, nk’uko amafoto Irene Uwoya yasangije abamukurikira abigaragaza.

Hari tariki ya 11 Nyakanga 2009 ubwo Ndikumana Hamadi Katawuti yakoraga ubukwe bw’agatangaza na Oprah, ufite izina rikomeye mu bakinnyi ba filimi muri Tanzaniya.

Ni ubukwe bwakoze amateka akomeye kuko bwari buhenze kurusha ubw’ibyamamare byose bwabayeho muri Tanzania muri icyo gihe. Ba nyiri ubwite baje gutangaza ko bwatwaye 80,000,000 z’amashilingi ya Tanzania.

Ndikumana Hamad Katauti na Irene Uwoya babyaranye umwana umwe, mbere y’uko uyu mukinnyi wakiniye amakipe atandukanye n’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitaba Imana mu 2017.

Mbere gato yo kwitaba Imana, Ndikumana Hamad Katauti wari usigaye ari umutoza muri Rayon Sports, yari yaratangaje ko yatandukanye burundu na Irene Uwoya.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *