Denmark yohereje mu Rwanda Twangirayezu Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside

Twangirayezu Wenceslas ari mu ndege igana i Kigali nyuma y’umwanzuro w’urukiko rwo muri Denmark, rwategetse ko yoherezwa mu gihugu cye ngo aburanishwe ku byaha akekwaho birimo uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uyu mugabo w’imyaka 50, muri Mata uyu mwaka nibwo Urukiko rwo mu Mujyi wa Hillerød rwemeje ko yoherezwa mu Rwanda, ngo aburanishwe ku byaha bikekwa ko yakoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

Biteganyijwe ko Twagirayezu agera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018, 19h:30.

Mu itangazo Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin yashyize ahagaragara, yashimiye inzego z’ubutabera za Denmark, uyu akaba ari umuntu wa kabiri ukekwaho ibyaha bya Jenoside zoherereje mu Rwanda, nyuma ya Mbarushimana Emmanuel muri Nyakanga 2014.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko Twagirayezu ari mwene Semugeshi Nasson na Ntawukazi Rose, wavutse mu 1967 muri Segiteri Gacurabwenge, Komini Rwerere, Perefegitura ya Gisenyi. Ubu ni mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Akekwaho ko muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Twagirayezu yari umuyobozi w’ishyaka rya CDR muri segiteri ya Gacurabwenge, akaba yaragize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi basaga igihumbi akoresheje imbunda.

Ashinjwa ko “yitabiriye ibikorwa byo kwica abatutsi aho we n’abandi bagabye ibitero mu duce dutandukanye twa Komini Rwerere, harimo kuri Paruwasi Busasamana ahari hahungiye abatutsi basaga 3000 maze abasaga 1000 bakahicirwa.”

Akekwaho kandi ko yari mu Nterahamwe zigera kuri 200 zagabye igitero kuri Kaminuza ya Mudende ahaguye abatutsi bagera ku 1000, biganjemo abanyeshuri, abarimu n’abakozi ba kaminuza no kuri Institut Saint Fidèle aho abarimu n’abanyeshuri burijwe imodoka bakajya kwicirwa ku Nyundo.

Twagirayezu wayoboraga umuryango witwa Dutabarane Foundation muri Denmark, mbere ya Jenoside ngo yari umwarimu ku ishuri ribanza rya Majyambere mu Murenge wa Busasamana.

Itangazo ry’Ubushinjacyaha rikomeza rigira riti “Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwiteguye kugeza imbere y’ubutabera Twagirayezu Wenceslas, agashyikirizwa urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga kandi bwijeje ko uburenganzira bwe buzubahirizwa mu rubanza.”

Bwanashimiye ibihugu bigira uruhare mu gutuma abakekwaho uruhare muri Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bashyikirizwa ubutabera.

Bukomeza bugira buti “Dufashe uyu mwanya ngo tunasabe ibihugu bicumbikiye abanyarwanda bakekwaho uruhare muri jenoside bihishe ubutabera bakomeje kwidegembya, gufata ingamba zigamije guca ukudahana.”

Mbarushimana Emmanuel uheruka koherezwa na Denmark, yahamwe n’icyaha cya Jenoside ndetse mu Ukuboza umwaka ushize yahanishijwe igifungo cya burundu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *