Covide-19: Ingaruka zayo zasize icyuho mu mikorere y’Abavuzi Gakondo
Nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ivuriro ryitwa Imbaraga z’ibimera Health Center Ltd , bavuga ko ingaruka zakuruwe na Covid-19 zirimo na gahunda ya ‘Guma Murugo’ yashyizweho mu gihugu hose , ubukene n’ibindi , biri mu byatumye ababagana batabasha kubageraho nk’uko byari bisanzwe , byarushijeho kubateza icyuho mu mikorere yabo binabasubiza inyuma.
Umuganga Niyigena Liliose ukorera ikigo Imbaraga z’ibimera Health Center Ltd gikorera mu nyubako izwi nki Inkundamahoro iherereye Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge , aganira n’Ikinyamakuru imananews.com , yavuze ko ingaruka za Covid-19 zateje abaganga bakora ubuvuzi bwa gakondo icyuho gikomeye mu bucuruzi bakora bw’imiti no kuvura .
Yagize ati “ Mugihe cya Guma Murugo twahuye n’ingorane kuko tutari tumenyereye gukoresha uburyo bw’ikorana buhanga mu kwihuza n’abakiriya batugana , kandi abarwayi muri icyo gihe bari bakeneye uburyo babona imiti bakavurwa ariko kugirango ibagezweho byatubereye ikibazo ”.
Yongeyeho ati ” Twahuye n’imbogamizi zitandukanye harimo no guhamagarwa n’abarwayi badusaba gushyirirwaho uko bavurwa n’uburyo imiti yabageraho , ibi nabyo bitubera ihurizo rikomeye kuko ibyo kugemurira umurwayi imiti cyangwa kumuvura ntitwari twarabiteganyije . Icyo gihe twize uburyo uduhamagaye atari kure y’umujyi twazajya tumusuzumira kuri telephone hakumvikanwa ikiguzi bityo nawe akohereza amafaranga arimo n’ikiguzi cya moto imugezaho imiti hanyuma akayohererezwa ”.
Umutangabuhamya wabashije kuvurwa mu bihe bitari byoroshye ariwe Muhawenimana Valerie yabwiye imenanews.com ko ashimira ubuvuzi bw’Ikigo Imbaraga zibimera Hearlth Center Ltd , abishingiye ku kuba baramutabaye no mu bihe bya Guma Murugo.
Yagize ati ” Mu gihugu hose hakimara gushyirwaho gahunda ya Guma Murugo , ikibazo cya Diyabete nari nsanganwe cyarushijeho kunkomerera ndetse hazamukiramo n’izindi ndwara , binsaba gushaka uburyo nabonana na muganga mbura uburyo nakoresha kugirango mubone binyoroheye , niko ku muhamagara maze anyoherereza umuti ntavuye murugo , kuva ubwo mbasha koroherwa ’’.
Yashishikarije abarwayi bose baba bafite intege nke ko bazajya bahamagara muganga akabafasha mu buryo buboroheye batagombye kuvunika bakora ingendo mu gihe basanzwe bavurwa n’imiti gakondo.
Imbaraga Zibimera Hearlth Center Ltd n’ikigo gifite intego yo kubungabunga ubuzima bw’abantu bafite uburwayi butandukanye gikoresheje imiti ivura mu buryo bwa gakondo , aho bitabwaho ndetse bagakira , hakiyongeraho no kuba banigisha uburyo bufasha abantu kuba bagabanya umubyibuho ukabije , kwigisha uburyo bwo gufata ifunguro rikwiriye kandi rikungahaye kubutare bwose umubiri ukenera harimo n’ibyubaka umubiri.
Uwamaliya Florence