Covid-19: Uruganda rukora inkweto Drem Light rwahuye n’igihombo rudasize n’ubushomeri

Kuva Tariki ya 21 Werurwe 2020  , ubwo Guverinoma yashyiragaho  gahunda ya “Guma Murugo” (lockdown), Ibikorwa byinshi birimo ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, amasoko, amaduka, imipaka, n’amahoteri n’indi mirimo yinjirizaga benshi bigahagarikwa , byahombeje abatari bacye binateza ubushomeri bukabije gusa biramenyerwa kuko bwari bwo buryo bwonyine bwo gukumira ikwarakwiza ry’icyorezo kugirango kitoreka imbaga.

Kanziga Agnes  uyobora  Dream Light uruganda  ruherereye mu karere ka Gasabo  umurenge wa Gatsata rukora ibikoresho bikomoka ku mpu   birimo inkweto ,  imikandara , amasakoshi n’ibindi  mu rwego  rwo kwigira , atangaza ko iyaduka ry’icyorezo cya Covid-19 n’ingaruka zacyo byahungabanije bikomeye imikorere yabo binabasigira igihombo kubera kubura abaguzi n’ubushomeri ku bakozi bahakoraga .

Kanziga Agnes aganira n’ikinyamakuru imenanews.com yagize ati ” Natangiye kwikorera  kuva mu mwaka wa 2016 ntangirana n’abakozi 32 ubu nari maze kugeza ku mubare w’abakozi 600 ariko kubera Corona Virusi  yugarije Isi , natwe nk’uruganda aho tuviriye muri gahunda ya Guma Murugo byabaye ngombwa ko tugabanya abakozi murwego rwo kwirinda ,  dusigarana  abagera ku 60 gusa. Ibi rero murumva ko byagize ingaruka zitari zimwe haba k’uruhande rw’uruganda ndetse n’abakozi bari basanzwe batunzwe n’umushahara ‘’.

Yongeyeho ko ibyo byose byabateje igihombo gikabije kubera ko batakibona ibihagije isoko bafite,  ikindi kandi n’impu zisigaye zihenze cyane bikaba byaratumye isoko  ripfa.

Asaba  ba Rwiyemeza mirimo ba bagore biyemeje  kugana inzira y’ubucuruzi ko bakwiye kwihangana n’ubwo icyorezo cya Covid-19  cyabakomye mu nkokora  , ko bakwiye kwihangana ntibacike intege bakaguma  gukora kuko mu gihe cyiza ibintu bizajyenda neza nkuko byahoze .

Mutuyimana Sabina n’umwe  mu bagore batangiranye n’uruganda  akaba akora ibijyanye  n’amaherena , ibikomo , n’inkweto zo mu bwoko bwa  sandari.   Avuga ko uruganda akorera rumufatiye runini cyane mu buzima bwe n’ubwu muryango ,agahamya ko iterambere agezeho arikesha akazi akora.

Agira ati “ Mfite abana barindwi  kandi nta mugabo  mfite kuko  yarapfuye. Mu nshingano mfite zirimo kurera abana nasigaranye cyane ko arijye ugomba kubamenya nkabaha ibisabwa byose nku mubyeyi , iyo ntagira  akazi nkesha  ubuyobozi bwa Dream Light ntekereza ko aho mba ndi uyu munsi hagombye kuba ari habi  “.

Yongeyeho ati “Murumva ko rero  bitanyoroheye ari nayo mpamvu umuyobozi wanjye   yangiriye impuhwe  akabona ko mubo bagombaga  kugabanya muri bino bihe ntashyirwamo ndetse n’iminsi  twamaze tudakora  baduhaye ubufasha bakatugenera ibyo kurya , ibi bikambera impamvu yo guhamya ko Dream Light    imfatiye runini nanjye ngomba kwitanga mubyo nkora byose kuburyo  ngomba kubana n’abakoresha banjye neza kandi nkatanga umusaruro wose bantegerejeho ntizigamye.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurisha mibare , ku wa 21 Ukwakira 2020 cyatangaje ko mu bushakashatsi cyakoze muri Kanama 2020 , byagaragaye ko ubushomeri bwagabanutseho 6.1% ugereranije n’uko bwari buhagaze muri Gicurasi.

Iki kigo kivuga ko muri Gicurasi 2020 , ubushomeri bwari ku kigero cya 22.1% , uyu mubare ukaba warazamuwe ahanini n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 , aho bamwe mu bakozi bahagarikiwe amasezerano , abandi bakirukanwa.

Uwo mubare wageze kuri 22.1% , uvuye kuri 13.1% wariho mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 kigera mu Rwanda , ari nabyo byabaye intandaro ry’itumbagira ry’igipimo cy’ubushomeri kugera ku 9% aho muri Kanama bwari bumaze kugera kuri 16%.

Amasaro uruganda rukoresha mu gutaka ibikoresho rukora

 

Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *