COVID-19: PSF yagaragaje uko abasora bitwaye neza

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, buratangaza ko mu gihe cya COVID-19 abacuruzi basoze neza ndetse ngo n’Ikigo k’Imisoro n’Amahoro (RRA) gishobora kubona imisoro igendanye n’icyo cyari cyateganyije hafi 90%.

Bapfakulera Robert, Perezida wa PSF mu Rwanda, yabigarutseho ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe gushimira abasora.

Avuga ko mu gihe abacuruzi banyuzemo ndetse bakirimo ko kitabaye kiza ariko ko Leta yabyifashemo neza igatanga amabwiriza atandukanye kugira ngo abaturarwanda badafatwa n’icyorezo cya COVID19 ndetse n’ubucuruzi abacuruzi bakora busubire mu buryo bashobora gukora neza.

Asobanura ko muri iki gihe ikoranabuhanga rikoreshwa mu bucuruzi ari mubazi (EBM Electronic Billing Machine), aho abacuruzi bakora inyemezabuguzi bakoresheje iyo mashini bityo nayo igatanga amakuru muri RRA, igashobora kumenya neza ibyo umucuruzi arimo gukora.

Ati: “Nibwira ko ari imikorere myiza ndibwira ko atari no gusahura gusa ariko n’amakuru tuba tuyasangira aho dukora nk’abacuruzi. Ibyo bituma dukorana neza n’Ikigo k’Imisoro n’Amahoro ariko akenshi mu bacuruzi hari abatamenya kubikurikirana neza ngo bamenye ikiciro k’imisoro n’inyungu basigarana”.

Ashimangira ko akenshi na kenshi usanga abacuruzi bafite ubushake bwo kumenya imisoro ariko indi myumvire itageze kuri rwa rwego rwo kubibara neza ngo babyumve.

Bapfakulera avuga ko nta mbogamizi ihari mu gusora kuko ngo ushobora kubikorera iwawe ugasora.

Ati: “Hari uburyo bwashyizweho aho umucuruzi, asora kandi bitamuvunnye. Ari ukwishyura imisoro ndetse no kuwumenyekanisha ukoresheje ikoranabuhanga ryashyizweho nta bwo bivunanye abantu bose bamaze kubimenyera”.

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda rugaragaza ko hari abasoreshwa batoya bataramenyera gusora by’umwihariko ku bagitangira ariko ngo abenshi mu Rwanda bamaze kubimenyera.

Bapfakulera, Perezida wa PSF mu Rwanda, avuga ko abacuruzi benshi bafunguye ubucuruzi bwabo ariko bagahabwa amabwiriza y’uburyo bakoramo kugira ngo bashobore gucuruza.

Ku rundi ruhande, abacuruzi bishimira ko ubucuruzi bwasubiyeho. Ati: “Icyo twishimira nuko ubucuruzi bwasubiyeho ndetse n’ubw’abacururiza ahantu hahurira abantu benshi nabwo bwasubiyeho ariko bikajyana n’uburyo bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19”.

PSF itangaza ko hari amafaranga yatanzwe yo gufasha ubucuruzi aho abikorera batoya bashyiriweho amafaranga angana na miriyari eshanu (5,000,000,000 Frw) kugira ngo abafashe kuzahura ubucuruzi bwabo.

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera, buvuga ko ibyo gushyiraho amafaranga afasha abacuruzi kuzahura ubucuruzi byakozwe ariko ngo ikigaragara ntibitabira kuyafata cyane.

Bapfakulera avuga biterwa n’imbogamizi zihari zitandukanye. Ati “Abacuruzi batoya buriya bagira ibibazo by’imikorere yabo aho banki zitayumva kandi ayo mafaranga ari mu mabanki.

Iyo ugiye kuyasaba muri banki udafite ibyangombwa byose bituma bayaguha, ushobora kuvayo utayabonye, icyo nkangurira abacuruzi batoya, ni ugushyiramo imbaraga mu gukora neza, mu kwandika ibyo bakora neza kugira ngo bagire icyo bagaragaza muri banki”.

Ikigo k’Imisoro n’Amahoro (RRA) gitangaza ko mu 2019/2020 kinjije miriyari 1,516.3 z’amafaranga y’u Rwanda muri miriyari 1,589.0 cyagombaga kwinjiza.

Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwari Pascal, avuga ko igihe mu Rwanda habonekaga icyorezo cya Covid19, igihugu cyose cyatangiye gahunda ya Guma mu Rugo.

Avuga ko kandi ubucuruzi burimo inganda, amahoteri n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byahazahariye cyane, ibyo ngo bikagira ingaruka ku misoro yagombaga gukusanywa cyane cyane mu bihembwe bibiri bya nyuma by’umwaka wa 2019/2020.

Ruganintwari avuga ko nyuma ya Gahunda ya guma mu rugo ibikorwa bibyara inyungu byasubukuwe ariko ngo birashimishije kubona nubwo habayeho ikibazo cya COVID-19, ku ruhande rumwe, umusoro wakiriwe kuva muri Nyakanga-Nzeri 2020/2021 wageze kuri miriyari 371.5 mu gihe intego yari miriyari 351.2.

 

Src:ImvahoNshya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *