Burundi: Hemejwe ko Umujyi wa Gitega ugiye kuba umurwa mukuru wa politiki
Umujyi wa Gitega uherereye hagati mu gihugu cy’u Burundi ugiye kuba umurwa mukuru wa politiki, mu gihe Bujumbura igiye kugirwa umurwa mukuru w’ubucuruzi.
Ni icyemezo cyafatiwe kuri uyu wa Gatanu, itariki 21 Ukuboza mu nama y’abaminisitiri yabereye muri uyu Mujyi wa Gitega n’ubundi yari iyobowe na Perezida Pierre Nkurunziza.
Umuvugizi wa Perezida w’U Burundi, Jean Claude Karerwa Ndenzako, abinyujije kuri twitter, yatangaje ko Umujyi wa Bujumbura wari umurwa mukuru wa byose ubu ugiye kuba umurwa mukuru w’ubucuruzi.
Yongeyeho ko inama z’abaminisitiri zizajya zibera muri uyu mujyi, mu gihe biteganyijwe ko minisiteri eshanu zizaba zahimukiye mu ntangiriro z’uyu mwaka utaha wa 2019.
Inkuru dukesha BBC ikaba ivuga ko Umujyi wa Gitega wahoze ufatiye runini igihugu cy’u Burundi kuva mu gihe cya cyami no mu gihe cy’abakoloni.
Ababikurikiranira hafi bakaba bavuga ko Umujyi wa Bujumbura wari ukwiye koroherezwa ukaba umujyi uberamwo ibikorwa by’ubucuruzi n’ubukerarugendo.