Covid-19:Unicef na Airtel africa batangije ubufatanye mu gushyigikira abana n’imiryango bagizweho ingaruka

Kuri  uyu wa 20 Gicurasi  2020 I Dakar Na Nairobi  ,Umuryango w’abibumbye wita kubana Unicef  watangaje  ubufatanye  n’Ikigo cy’Itumanaho cya Airtel Africa   bugamije    guha  abana amahirwe yo kwigira  kuri murandasi   no kubafasha  kubona amafaranga  y’imiryango yabo binyuze mu kohererezanya  hakoreshejwe ikoranabuhanga rya telephone , aho Airtel isanzwe itanga iyi serivisi mu bihugu byatoranijwe.

Ikoranabuhanga rizazamura uburezi mu myigire  y’abana

Ni ibikorwa hagati ya  UNICEF na Airtel Africa bazafatanya mu kwimakaza  ikoranabuhanga hagamijwe kugira ngo bifashe abana bagera kuri miliyoni 133 bafite imyaka yo  kwiga kugerwaho n’amasomo binyuze mu ikoranabuhanga , muri iki gihe bahuye n’ifungwa ry’amashuri mu bihugu 13 byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bitewe  cy’icyorezo cya COVID-19 cyugarije uyu  mugabane n’Isi muri rusange.

Ifungwa  ry’amashuri  ryagize   ingaruka  mbi ku myigire  y’abana  ndetse  Impuguke  mu  burezi zivuga  ko  ingufu  nyinshi zakozwe  mu kongera  amahirwe yo kwiga neza mu myaka 10 ishize zishobora   gupfa  ubusa cyangwa zigahinduka  rwose .

Ikindi  nuko  imiryango myinshi  kw’isi ikennye  iki cyorezo  kikaba  cyarateye  igabanuka  n’igihombo  ry’ibyinjizwa  ndetse  rikanabuza  abantu kugenda no kujya ku mashuri ari kure  tutibagiwe  no kugerwaho  n’ibikoresho  by’ikoranabuhanga bigezweho , iki kikaba ari kimwe  mu bisubizo bya  UNICEF  kugira  ngo  abana  bakomeze bige   banafite   ikoranabuhanga mu rugo .

Muri ubu bufatanye AIRTEL AFRICA izatanga  uburyo  bwo  kwigira   kuri Interineti  ku buntu   aho  hashyizweho  imbuga  ziriho  amasomo    bifuza  ikindi  kandi  nuko bizaha abana amahirwe yo kugera kure ku bintu by’ikoranabuhanga  rigezweho nta kiguzi.

Iki cyorezo  cya COVID-19   yagize uruhare  ku makuru n’uburezi  ku rugero  rutigeze  rubaho  kw’isi   aho abana benshi  batari mu mashuri kandi  baziko bishobora  kuzatera  umubare  munini w’abana  gusubira  inyuma mu myigire yabo ndetse  no gucika intege nkoko byagarutsweho n’umuyobozi muri Unucef ushinzwe ikoranabuhanga  Fayaz King.

Fayaz King, UNICEF Deputy Executive Director for Field Results and Innovation.(Photo archive)

Byitezwe ko ubu bufatanye bwa UNICEF na AIRTEL AFRICA buzatanga  umusaruro  ku bana  n’imiryango  yibasiwe  n’iki cyorezo   cyakurikiwe no gufunga amashuri ndetse hakazabaho  no  kugabanya inzitizi z’amafaranga  ku miryango imwe  itishoboye hano  muri Afurika ndetse n’iyahuye  n’ibibazo by’ubukungu  n’imibereho  myiza  byose byatewe n’ihagarikwa ry’imirimo yinjiza amafaranga ,na none  kandi bizafasha  mu bundi  buryo  bwo  guhangana n’inzara   nk’ikibazo gikomeje  kwiyongera muri iki gihe cya  Coronavirus.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Africa  Bwana  Raghunath Mandava ati  “ ibi hamwe n’ibindi  bikorwa  bitandukanye mu gufasha   bifitanye  isano no guhangana n’ingaruka zatewe na COVID-19 ,iyi  n’inkunga  dutera   za  Guverinoma  n’Abaturage  tukaba  twishimiye   no gufatanya na UNICEF  mu gufasha Abana .

Yakomeje  agira  ati  dushyigikira  gahunda za Unicef  kw’isi hose  tugamije ibikorerwa  abana ,na none  ni  gahunda  igaragaza  ubufatanye  bw’isi yose  ndetse n’abafatanyabikorwa  nk’abikorera ku giti cyabo  ko bose  bashobora  gufatanya  kugira  ngo Miliyoni z’abana b’Abakobwa , Abahungu  .abakuwe mu byabo  n’intambara , Abafite  ubumuga butandukanye , Abakobwa  bafite ibibazo by’ihohoterwa ,Ubuzima bwiza ndetse n’umutekano muri rusange .

Mu  gusoza  Ijambo  rye  bwana  Raghunath Mandava yavuze  ko ubu bufatanye  bwa  UNICEF na AIRTEL AFRICA  buzagirira  akamaro  miliyoni  z’abana n’imiryango   bo  mu  bihugu 13 byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara aribyo Tchad, Congo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Gabon, Kenya, Madagasikari, Malawi, Niger, Nijeriya, u Rwanda, Tanzaniya, Uganda na Zambiya.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Africa  Raghunath Mandava(Photo archive)

 

 

 

Umwanditsi:Florence Uwamaliya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *