Coronavirus – Kuwait: Utambaye agapfukamunwa baramuca $16,000

Leta ya Kuwait yatangaje ko umuntu wese utambaye agapfukamunwa, imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, ashobora gufungwa igihe cy’amezi atatu cyangwa agacibwa amande arenga amadolari 16,000 ya Amerika.

Imibare y’abanduye coronavirus muri iki gihugu cyo mu kigobe cya Perse yariyongereye mu minsi micye ishize.

Kuwait imaze gutangaza abantu 16,764 banduye Covid-19, abo yishe 121 naho abayikize ari 4,681.

Nouvelle-Zélande: Icyumweru cy’iminsi 4 y’akazi

Minisitiri w’intebe Jocinda Ardern minisitiri, yatangaje ko bashobora gutangira kugira icyumweru cy’iminsi ine(4) y’akazi mu rwego rwo gufungura buhoro buhoro ubukungu boroshya ingamba zikarishye zari zarafashwe.

Mu ijambo ryaciye kuri Facebook, Madamu Jocinda yavuze ko bashaka gufasha abafite ibitekerezo bishya byazahura ubukungu bumaze igihe bwaraguye n’ingamba zo kurwanya Covid-19.

Iki gihugu kirateganya kandi kongera iminsi ya ‘congé’ kugira ngo abantu bongere gukoresha amafaranga mu bikorwa by’imyidagaduro, gucumbika n’ubukerarugendo byazahajwe n’izo ngamba.

Nouvelle Zelande ifite abantu 1,503 banduye Covid-19 na 21 yishe, uku koroshya ingamba byafashwe nyuma y’ibyumweru birindwi ibikorwa byose byarafunzwe.

 

Src:BBC

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *