OMS yatangaje ko Coronavirus ishobora kuba yarangiye mu myaka ibiri

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko yizeye ko icyorezo cya Coronavirus kizaba cyarangiye mu myaka itageze kuri ibiri.

Yabitangarije i Genève mu Busuwisi kuri uyu wa Gatanu. Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko icyorezo cy’ibicurane cyiswe ’Spanish flu’ cyo mu mwaka wa 1918 cyatwaye imyaka ibiri ngo kirangire.

Yongeyeho ko iterambere mu ikoranabuhanga ririho muri iki gihe rishobora gufasha Isi guhagarika Coronavirus mu gihe gito kurushaho.

Ati “Birumvikana ko kubera kugerwaho cyane n’ikoranabuhanga, virusi nayo ifite amahirwe arushijeho yo gukwirakwira. Ariko nanone, dufite n’ikoranabuhanga ndetse n’ubumenyi bwo kuyihagarika”.

Dr Tedros yashimangiye ko ari ngombwa ko habaho ubumwe mu gihugu n’ubufatanye ku Isi yose mu guhangana n’iki cyorezo.

Icyorezo cy’ibicurane cyo mu mwaka wa 1918 cyahitanye abantu bagera kuri miliyoni 50 ku Isi.

Kugeza ubu ku Isi yose Coronavirus imaze kwica abantu bagera hafi ku 800,000, naho abarenga miliyoni 22,9 barayanduye, nk’uko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

 

Src:Igihe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *