“Bibiri bya gatatu by’ubukungu bw’Isi bifitwe n’abangana na 1% gusa”-OXFAM

Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga w’Abongereza Oxfam uharanira kugabanya ubukene mu isi no kuvugira abatishoboye yasohotse kuri uyu wa Mbere taliki 16 Mutarama yagaragaje ko ikigero cy’ ubusumbane mu by’ubukungu hagati y’abakire n’abakene cyarushijeho kwiyongera muri iyi myaka 10 ishize.

Iyi raporo yaraye ishyizwe hanze yerekana ko bibiri bya gatatu (2/3) by’ubukire bw’isi buri mu maboko y’abaherwe bangana na 1% by’abatuye Isi.

Iyo rimwe ku ijana y’abaherwe yihariye Miliyari ibihumbi 26 by’amadorari bihwanye na 63% by’ubukire bwose bw’isi mu gihe 99% by’abayituye bose basaranganya Miliyari ibihumbi 16 by’amadorari ya Amerika ahwanye na 37% by’ubwo butuzi.

Iyi raporo kandi yerekana ko ku munsi ubutunzi bw’abaherwe bwiyongeragaho miliyari 2 na miliyoni 700 z’amadorari.

Abaherwe ku Isi babonye uru rwunguko muri 2022 mu gihe abagera kuri Miliyari imwe na miliyoni 700 batuye mu bihugu aho ibiciro by’ibiribwa, ibikomoka kuri peteroli n’ibicuruzwa binyuranye bikomeje gutumbagira kurenza imishara yabo ndetse n’abandi basaga miliyoni 820 ku isi bakaba bashonje.

Ni raporo isohotse mu gihe i Davos mu Busuwisi hateganyijwe inama y’ihuriro ry’ubukungu ku isi iba buri mwaka ihuza abayobozi n’abahanga batandukanye ku rwego baganira ku bibazo byugarije abatuye isi.

Ni inama ihera kuri uyu wa Mbere taliki 16 ikazageza ku italiki 20 Mutarama uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti; “Ubufatanye mu isi itatanye” Cooperation in a fragment world mu rurimi rw’Icyongereza.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *