Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashuri 20 y’imyuga n’ubumenyinguro nyuma y’igenzura ryakozwe bagasanga atujuje ibisabwa ngo atange amasomo yo kurwego yatangagaho hagamijwe kugerwa ku ireme ry’uburezi ryifuzwa.

Mineduc ivuga ko ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyigishirize y’Imyuga n’Ubumenyingiro (WDA), yakoze ubugenzuzi mu Gihugu hose kuva mu kwezi kwa Kanama kugeza muri Nzeri 2020.

Itangazo ry’iyi Minisiteri rivuga ko “Hashingiwe ku byavuye muri ubwo bugenzuzi, Minisiteri y’Uburezi iramenyesha ababyeyi n’abanyeshuri ko amashami yo mu bigo by’amashuri bikurikira yahagaritswe.”

Rikomeza rigira riti “Ayo mashuri akazongera kwemererwa kwakira abanyeshuri muri ayo mashami amaze kuzuza ibisabwa.”

Minisiteri y’Uburezi ikaba isaba Abanyarwanda bose bagana amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro ko bajya babanza kumenya amashuri yemewe (afite ibyangombwa/ accreditation) mbere yo koherezayo abanyeshuri.

Mineduc ivuga ko urutonde rw’Ibigo by’Amashuri yigisha Imyuga n’Ubumenyingiro byemewe ruboneka ku Karere ndetse no ku rubuga rwayo.

Bivugwa ko amwe muri aya mashuri atigeze asaba kongera kwemererwa kwigisha. Igihe azongera gusaba azagenzurwa hasuzumwe niba yujuje ibisabwa abone kongere gufungura.

Mineduc ivuga ko uru rutonde ruzajya ruvugururwa buri mwaka rutangazwe mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira.

Ikindi kandi ngo abanyeshuri bazakomeza kwiga mu mashuri yafunzwe ntabwo bazabasha gukora ibizami bya Leta cyangwa se ngo basinyirwe impamyabushobozi zabo.

Ba nyiri aya mashuri bakwegera ubuyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi kugira ngo abanyeshuri bigaga muri ayo mashuri bafashwe kubona ibindi bigo.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *