AmakuruPolitikiUncategorized

Batanu bafashwe bakekwaho kwiba kuri konti z’abakiliya b’amabanki bakoresheje Mobile Banking

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu batanu bakekwaho ubujura bukoresheje ikoranabuhanga, aho bakuraga amafaranga kuri konti z’abakiliya b’amabanki atandukanye bakoresheje uburyo bwa ‘Mobile Banking’.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yavuze ko bafashwe kubera ikirego cya Banki y’abaturage, n’Abakiliya ba Banki ya Kigali bagiye batanga ibirego ku giti cyabo.

Urestse umwe mu bafashwe kubera amafaranga adasobanutse anyuzwa kuri konti ye, abandi ngo bahuriye ku gukoresha telefoni biba amafaranga kuri konti z’abakiliya b’amabanki atandukanye .

Kugira ngo bagere kuri Konti y’umukiliya iri muri Banki runaka, bakora Swap ya Sim Card ye ubundi bagahamagara kuri banki [nk’aho ari nyiri konti], basaba ko babahindurira umubare w’ibanga wa konti ko bawibagiwe.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yavuze ko iyo umubare umaze guhinduka baba bashobora kubikuza bakoresheje Mobile Banking nk’aho ari ba nyiri konti.

Ati “Banki ikabafasha bakabona umubare w’ibanga bagatangira kuvana amafaranga kuri konti. Hari ubwo bayashyira muri banki ku yindi konti hari ubwo bayashyira kuri telefoni ariko byose ni ibintu bakoresha ikoranabuhanga rya telefoni muri serivisi ya Mobile Banking.”

Igiteye urujijo ni ukuntu babona indangamuntu ya nyiri konti kuko no gukora sim swap biyisaba.

Marie Michelle Umuhoza yavuze ko bagikurikirana ngo bamenye uburyo izo ndangamuntu bazibona kuko iyo banki ibabajije umwirondoro na nimero z’indangamuntu muri kwa gusaba guhindurirwa umubare w’ibanga, bahita bazitanga.

Ati “Iyo banki ibabajije ngo muri bande nimero y’indangamuntu yanyu ni iyihe bahita bayivuga kuko baba bayifite. uko bayibona biracyashakishwa.”

Umwe mu bafashwe usanzwe ari umukomisiyoneri mu Karere ka Gasabo, yavuze ko ibyo yakoze yumvaga ari ubufasha ahaye mugenzi we.

Yavuze ko umuntu yamubwiye ko konti ye ifite inguzanyo ya banki yamufasha akanyuzaho ayo mafaranga.

Ati “Amafaranga narayabikuje ndayamuha ni miliyoni esheshatu, yagiriyeho igihe kimwe. yahohereje mu mwanya muto nanjye nyabikuza mu mwanya muto. Yanyishyuye amafaranga ibumbi 100.”

Nubwo hagikorwa ipereza ngo hamenyekanye uburyo nyabwo babonamo izo ndangamuntu, Umuvugizi wa RIB yasabye abantu kurushaho kwirinda gusiga kopi z’ibyangomba aho bajya gufotoza cyangwa kohereza kuri internet ku mashini rusange.

Ati “Tujye tumenya neza ko ibintu byacu byose twabitwaye imibare y’ibanga tuyirinde uko dushoboye kose. N’amabanki ndibwira ko ari buze gufata ingamba, natwe abaturage twese dufatanye guhashya ibyo byaha.”

Mu mafaranga yari yibwe habashije gufatirwa miliyoni 4 Frw yari yanyujijwe kuri konti y’umwe mu bafashwe, yo muri Banki ya kigali na Miliyoni 2 Frw zafatiwe kuri konti ye iri muri Equity Bank.

Nta mubare w’amafaranga bose bibye urakusanywa [iperereza rirakomeje] ariko muri batanu bafashwe, harimo abibye miliyoni 13 Frw, abibye miliyoni 6 Frw, ibihumbi 600 Frw, ibihumbi 900 Frw na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *