Ingendo zahagaritswe mu Mujyi wa Kamembe, abaturage bategekwa kuguma mu ngo

Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe igize Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Mu masaha ya saa Yine n’igice nibwo bamwe mu baturage bari mu Mujyi wa Kamembe basabwe n’inzego z’umutekano gusubira mu ngo zabo mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVOID- 19 gikomeje gufata indi ntera.

Rusizi iri mu duce turi kubonekamo ubwandu bwinshi bw’abarwayi ba Coronavirus kuko mu minsi ine ishize muri aka karere hagaragaye abantu 24 banduye COVID-19.

Abaganiriye na IGIHE bemeje ko babwiwe ko nta muntu ugomba kuva mu rugo ndetse ibikorwa byose bifungwa uretse ahagurirwa ibiribwa, ahacururizwa imiti ndetse n’amavuriro.

Umwe yagize ati “Habanje kuza imodoka igenda itanga ubutumwa ko abaturage basubira mu ngo zabo. Ubu ndatashye nari ndi mu Mujyi wa Kamembe mu isoko bavuga ko tugomba gusubira mu rugo hagasigara abacuruza ibiribwa gusa no hanze hagiye gukora farumasi gusa, twe ngo bishobotse ni ku wa 15 z’uku kwezi (Kamena) twasubira mu kazi.”

Undi na we ati “Abashinzwe umutekano baje badusanga mu maduka batubwira ngo dukurikize gahunda ya Guma mu rugo.’’

Icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Rusizi muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri cyafashwe kuri uyu wa 4 Kamena 2020 ari nabwo cyatangiye kubahirizwa, cyashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase.

-  Serivisi zemerewe gukomeza gukora n’izakumiriwe

  • Abakozi ba Leta n’abikorera bose barasabwa gukorera akazi mu rugo keretse abatanga serivisi za ngombwa.
  • Amasoko, amaduka, inzu zo kwiyogoshesherezamo, amagaraje, ibinamba, ubwubatsi bw’inzu, ubwubatsi bw’amato, birafunze keretse ahacururizwa ibiribwa, ibikoresho by’isuku, farumasi, lisansi na mazutu n’ibindi bikoresho by’ibanze.
  • Resitora n’amahoteli byemerewe gukoresha abakozi bake kandi bagatanga serivisi yo guha amafunguro abakiliya bakayatahana (take away).
  • Ingendo zose zitari ngombwa zirahagaritswe kandi gusohoka mu rugo nta mpamvu zikomeye birabujijwe.
  • Uburobyi no koga mu kiyaga cya Kivu birahagaritswe.
  • Ingendo hagati y’abashyizwe muri Gahunda ya Guma mu Rugo n’ibindi bice by’Akarere ka Rusizi birabujijwe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa, ariko ubwikorezi bw’ibicuruzwa burakomeza.

-  Mu bindi bice byose by’Akarere ka Rusizi harakomeza kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus nk’uko biteganywa n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2020.

-  Inzego zibishinzwe zirakomeza kugenzura ko hari n’ahandi hashobora gushyirwa muri Guma mu Rugo mu gihe bibaye ngombwa.

-  Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zirasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.

Abaturage basabwe gukomeza kuguma mu rugo no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yatanzwe n’inzego z’ubuzima kandi niba ugaragayeho ibimenyetso cyangwa ubonye ubifite agahamagara 114.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *