Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi batatu

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya batatu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Abo ni Ambasaderi Jin-weon Chae uhagarariye Repubulika ya Koreya (Koreya y’Epfo), Ambasaderi Saleh Bin Suleiman Bin Ahmed AL-Harthi uhagarariye Ubwami bwa Omani, n’Ambasaderi Nguyen Nam Tien uhagarariye Repubulika ya Vietnam.

Abo badiporomate bashya batangaje ko bazaharanira gushyigikira no kwagura umubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda.

Ambasaderi Jin-weon Chae wavuganye n’itangazamakuru, yavuze ko Koreye y’Epfo ahagarariye isanganywe umubano mwiza n’u Rwanda, bityo akaba agiye gushyira aho ake mu kuwusigasira no kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Yagize ati “Ndifuza kuzita cyane ku guteza imbere ubutwererane mu iterambere n’ubukungu n’ubufatanye hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.”

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *