Muhanga: RIB yafatiye mu cyuho Gitifu w’Akagari yakira ruswa y’ibihumbi 200 Frw

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Butare mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, bumukekaho kwakira ruswa y’ibihumbi 200 Frw.

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dominique Bahorera yavuze ko uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa yasabye umuturage ruswa kugira ngo amuheshe ikibanza cye.

Ati “Umunyamabanga Nshingwabikorwa wo mu Kagari ka Butare mu Murenge wa Kabacuzi muri Muhanga, witwa Imfura Ernest nibyo yaraye atawe muri yombi afatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 200 Frw yatse umuntu kugira ngo azamufashe kugaruza ikibanza cye cyari cyaratwawe.”

Bahorera yavuze ko hari sosiyete yari yaratwariye uwo mugabo ikibanza hanyuma Imfura akamwizeza ko azamufasha kukimugaruriza namuha ibyo bihumbi 200 Frw, hanyuma akaza gufatirwa mu cyuho yakira iyo ruswa.

Kugeza ubu ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje ku cyaha akekwaho.

Amakuru avuga ko uwatswe ruswa ariwe watanze amakuru. Itegeko riteganya ko iyo atabikora gutyo nawe yari guhanwa kuko uwaka n’uwakira ruswa bose baba bakoze icyaha.

Ingingo ya 4 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iteganya ko ahamijwe icyaha yahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Iyo ibikorwa bivugwa muri iyo ngingo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

Ingingo ya 17 ivuga ko iyo byakozwe n’umuntu uri mu rwego rw’ubuyobozi mu nzego za Leta, iz’abikorera, sosiyeti sivili n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, uwo muyobozi ahanishwa igihano kinini giteganyijwe kuri icyo cyaha yakoze.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *