Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko ku Isi ryanze ubusabe bwa RDC bwo kwamagana u Rwanda

Abagize Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abagize Inteko Zishinga Amategeko ku Isi (IPU) batoye bamagana ubusabe bwatanzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bwo kwamagana u Rwanda barushinja gushyigikira M23.

Ni mu matora yabaye ku Cyumweru mu mujyi wa Manama muri Bahrain, ahateraniye Inteko rusange ya 146 ya IPU.

Ubwo imirimo y’Inteko yari itangiye, umudepite wo muri RDC, André Mbata Mangu yahagurutse atanga icyifuzo cy’uko ku ngingo zihutirwa bagomba kwigaho hajyaho isaba u Rwanda guhagarika gushyigikira M23, gushotora Congo no guhagarika ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu ku butaka bwa Congo.

Mbere y’uko abitabiriye batora bemeza cyangwa banga ubwo busabe, ijambo ryahawe Senateri Nyirasafari Esperance, uhagarariye intumwa z’u Rwanda zitabiriye iri huriro.

Nyirasafari yavuze ko ibyavuzwe na Depite Mbata ari ibinyoma bidafite ishingiro, bigamije guhishira ubushobozi buke bwa Guverinmoma ya Congo mu gukemura ibibazo igihugu gifite.

Ati “Ibi birego bififitse agamije kuyobya iyi nteko ku mpamvu za nyazo z’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa RDC n’ingaruka zabyo ku mutekano w’ibihugu bahana imbibi harimo n’u Rwanda.”

Nyirasafari yongeyeho ko RDC icumbikiye imitwe yitwaje intwaro isaga 120 kandi yose igira uruhare mu guhungabanya umutekano mu karere, agaragaza ko “Guverinoma ya Congo ikwiriye gufata inshingano zo kubazwa ibibazo byayo by’imbere mu gihugu aho guhora begeka ku Rwanda ibyananiranye iwabo kubera imiyoborere mibi.”

Senateri Nyirasafari kandi yagaragaje ko Congo ikwiriye guhagarika imvugo z’urwango zibasiye abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko abatutsi no guhagarika ubwicanyi bubakorerwa.

Ati “RDC ikwiriye gushyira imbere igisubizo gishingiye kuri politiki aho gushyira imbere ingufu za gisirikare.”

Inzobere za Loni ziherutse kugaragaza ko RDC ikorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR mu guhangana na M23, nyamara izi neza ko FDLR ari umutwe ushingiye ku ngengabiterezo ya Jenoside.

Ati “Nyuma yo kwica abatutsi basaga miliyoni muri Jenoside mu Rwanda, iracyakorera muri RDC ifatanyije n’igisirikare cy’icyo gihugu, ikaba ikiri ikibazo ku mahoro n’umutekano by’u Rwanda.”

Yagaragaje ko amahoro arambye mu karere adashoboka mu gihe RDC idashaka kurandura FDLR,

Ati “Nta mahoro arambye yaboneka hatabayeho kurandura FDLR. U Rwanda rukorana n’inzego zitandukanye mu guharanira umutekano urambye mu karere ariko ntabwo twakwemera ko umutekano w’u Rwanda wirengagizwa.”

Hahise hakurikiraho gutorera ubusabe Congo yatanze, maze abadepite 705 banga kuwushyigikira, mu gihe 88 aribo bawushyigikiye naho 700 barifata.

Ibyo byatumye ubwo busabe buteshwa agaciro kuko kugira ngo umwanzuro utorwe hari hakenewe bibiri bya gatatu by’abatoye.

Biteganyijwe ko iri huriro ry’Inteko zishinga Amategeko ryatangiye kuwa Gatandatu tariki 11 Werurwe, rizasoza imirimo kuwa 15 Werurwe 2023.

Abagize IPU batoye ku bwiganze bamagana ubusabe bwa RDC

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *