Abagororwa 11 nibo bamaze guhitanwa na COVID-19 mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rwatangaje ko kugeza ubu abagororwa bamaze kwandura Coronavirus muri gereza za Rwamagana, Nyarugenge na Muhanga zagaragayemo icyo cyorezo ari 178, naho 11 bamaze gupfa.

Komiseri Mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba, yavuze ko kuva Coronavirus yagera mu Rwanda muri Werurwe, bahise bashyiraho ingamba zitandukanye zo kwirinda ko yagera muri gereza, ndetse zinatanga umusaruro kugeza muri Nzeri ubwo habonekaga aba mbere banduye.

Nyuma y’uko bigaragaye ko ubwandu bukomeje kwiyongera muri gereza, CGP Rwigamba yavuze ko bahise bashyiraho izindi ngamba kugira ngo abanduye bitabweho neza ndetse hanirindwe ikwirakwira ry’icyorezo.

Ati “Muri Gereza ya Rwamagana hari ikigo cyita ku banduye, abagaragaye muri Gereza ya Rwamagana barwaye bari kwitabwaho, baravurwa muri ubwo buryo, izindi ngamba ni uko nta bandi bemerewe kwinjira cyangwa baba binjiye bakaza bapimwe ari bazima, kandi nabwo ntibahure n’abandi muri gereza iminsi 14 mbere y’uko bahura.”

CGP Rwigamba yavuze ko kuva muri Werurwe ubwo hafatwaga ingamba zo kutemerera abagororwa gusurwa mu rwego rwo kwirinda ko haboneka icyuho Coronavirus yinjiriramo, hashyizweho izindi ngamba zigamije kunganira abagororwa mu buryo butandukanye.

Ati “Hagiyeho nimero ya telefone kuri gereza ku buryo imiryango ishobora koherezayo abayo bari muri gereza amafaranga abafasha mu mirire, kandi iyo mirire ikagendana n’ibyo kurya bitekwa muri cantine ziri kuri gereza, zishobora gutanga ibyo kurya bindi abantu bifuza birenze ifunguro dutanga.”

Yongeyeho ati “Icya kabiri, ibikorwa by’ubuhinzi byarahindutse biba ko abantu bahinga imboga zongerera abagororwa imirire myiza zishyizwe mu ifunguro ryabo, hanyuma bagashobora kurya neza kurusha uko baryaga.”

Komiseri Mukuru wa RCS kandi yavuze ko haniyongereyeho amafaranga ku ngengo y’imari, yo kunganira ifunguro abagororwa bafata, kugira ngo abantu babone inyongera. Amafaranga yiyongereye ku yari asanzwe mu ngengo y’imari ni miliyoni 40 Frw, biteganyijwe ko aziyongera mu ngengo y’imari itaha.

CGP Rwigamba yanagarutse ku kibazo cy’ubucucike buri muri gereza bugaragazwa nk’ubushobora gutiza umurindi ikwirakwira rya Coronavirus.

Yavuze ko bishoboka kwirinda kuko n’ubundi ingamba zari zarashyizweho zatumye hashira amezi atandatu nta bwandu bugaragaye muri gereza.

Yavuze ko bari gukorana n’inzego z’ubuzima, abanduye bakitabwaho uko bikwiriye, ubu hari n’abakomeje kugenda bakira.

Yagize ati “Ahagaragaye Coronavirus hose muri gereza, habaye icyemezo cy’uko bifatwa n’inzego z’ubuvuzi z’igihugu, twe tugakurikiza.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 18 Ugushyingo 2020, igaragaza ko ubu mu Rwanda, abamaze kwandura Coronavirus ari 5.543, muri bo abakize ni 5.087, abakirwaye ni 410, naho abamaze guhitanwa nayo ni abantu 46.

 

Src:Igihe

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *