Australia:Cardinal Pell washinjwaga gusambanya abana b’abahungu yagizwe umwere

Cardinal George Pell wahoze ari umwe mu bajyanama bakomeye ba Papa Francis, yagizwe umwere n’urukiko ku byaha yari akurikiranyweho byo gusambanya abana babiri b’abahungu muri Australia.

Uyu mugabo w’imyaka 78 wahoze ari umubitsi i Vatican, ni umwe mu bakomeye muri Kiliziya Gatolika wari wahamijwe ibyaha bikomeye nk’ibyo.

Mu Ukuboza 2018 nibwo Pell  yahamijwe ibyaha byo gusambanyiriza aba bana mu byumba bya Katederali ya Melbourne mu 1996.

Muri Mutarama 2019, Pell yahanishijwe igifungo cy’imyaka itandatu.

Yahise ajurira none urukiko rukuru muri Australia kuri uyu wa Kabiri rwamuhanaguyeho icyaha, ruvuga ko urukiko rwamuburanishije mbere rutasuzumye neza ibimenyetso byose rwashyikirijwe mbere yo kumukatira.

Kugirwa umwere bivuze ko Cardinal George Pell ahita arekurwa. Guhera mu 2017 yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa.

Pell yashinjwaga kuba mu mwaka wa mbere akigirwa Musenyeri wa Melbourne, yasanze abana babiri b’abahungu muri kimwe mu byumba bya Kiliziya, icyo gihe misa yari ihumuje

Nyuma yo kubabwira ko bari mu byago kuko banyweye divayi ikoreshwa mu Kiliziya yabategetse gukora ibikorwa by’urukozasoni. Umwe muri aba bana niwe watanze ubuhamya, undi bari kumwe we hashize igihe yitabye Imana.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *