Amafoto: Imiterere ya robots zigiye gufasha u Rwanda kuvura COVID-19
Kuri uyu wa Kabiri u Rwanda rwakiriye ku mugaragaro robots eshanu zigiye kwifashishwa mu buvuzi bw’icyorezo cya COVID-19, by’umwihariko mu gupima umuriro no gukurikirana abarwaye Koronavirusi no kubika amakuru yabo.
Izo robo zahawe amazina y’Ikinyarwanda, Akazuba, Ikirezi, Mwiza, Ngabo n’Urumuri, zitezweho kugira uruhare mu kugabanya ibyago byo kwanduzanya hagati y’abarwayi ba COVID-19 n’abaganga babitaho umunsi ku wundi.
Zifite ubushobozi bwo gupima abantu bari hagati ya 50 na 150 mu munota umwe, ubwo kugeza amafunguro n’imiti mu byumba by’abarwayi, no gufata amakuru zigahita ziyamenyesha abaganga bari ku kazi ku bintu byose bidasanzwe zitahuye mu byumba by’abarwayi n’ibindi.
Izo robo zakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel hamwe n’Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, bose bashimangiye agaciro k’ibi bikoresho by’ikoranabuhanga byiyongereye ku bundi buryo bw’ikoranabuhanga u Rwanda rusanzwe rwifashisha mu buvuzi.
Bazishyikirijwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula ku bufatanye n’ubuyobozi bwa UNDP mu Rwanda
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel ati: “Izi robots zizihutisha imitangire ya serivisi zinarinde abakozi bo mu nzego z’ubuzima kuba bakwandura COVID-19. Iyi ni indi ntambwe itewe mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu buvuzi bw’u Rwanda .”
Dr. Nsanzimana na we ati: “Nta kintu kiza kibaho kiruta gushora mu buzima buzira umuze, izi robo zizagabanya ibyago byo kwandura ku baganga ndetse zinoroshye inzira yo kwimura inyandiko z’abarwayi zari mu mpampuro zibikwe mu ikoranabuhanga. ”