Abimukira 300 berekezaga mu Bwongereza barashimuswe baterwa ubwoba ko bazakurwamo impyiko

Abimukira barenga 300 berekezaga mu Bwongereza mu mpeshyi ishize bashimuswe, bakorerwa iyicarubozo ndetse banaterwa ubwoba ko bazakurwamo ingingo zabo ku ngufu.
Abo basore bose bakomoka muri Kurdistan muri Iraq, bafatiwe muri Libya n’itsinda ry’abarwanyi basabye ikiguzi cy’amadolari 5,000 kuri buri muryango w’abo bagabo, banabatera ubwoba ko bazabakuramo impyiko niba badahawe ayo mafaranga vuba.
Twaganiriye na bamwe mu bafashwe bugwate nyuma bakaza kurekurwa, tunabona ibimenyetso by’amafoto bigaragaza ko hashobora kuba harabayeho kubagwa ku gahato.
Bagaragaje ibimenyetso by’iyicarubozo, kandi zavuze ko bafungiwe ahantu habi cyane, aho abantu bagera ku 180 bafungiwe mu cyumba kimwe.
Bivugwa ko hari umuntu umwe wafashwe bugwate wapfuye, kandi kugeza ubu ntibiramenyekana umubare w’abagifunzwe.
Abarwanyi bagombaga kuyobora abimukira muri Libya kugera ku nkombe za Mediterane. Ariko, havutse amakimbirane yo kwishyura hagati yabo n’umucuruzi w’abakurdi bo muri Iraq witwa Noah Aaron, wari wateguye urwo urugendo rw’abimukira.
Aaron ubu yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 mu Bufaransa azira ibyaha bitandukanye byo gucuruza amafaranga no gucuruza abantu.
Amakuru arambuye ku ishimutwa ryaba bantu yagaragaye mu iperereza riherutse gukorwa na BBC ku wundi mucuruzi w’abantu witwa Kardo Jaf, ryatumye atabwa muri yombi mu kwezi gushize.
Raporo y’ikigo cy’ubushakashatsi cy’Abongereza cya Chatham House ivuga ko aba bacuruzi bombi bakoranye mu bihe byashize.
Bombi bakomoka mu mujyi wa Ranya muri Kurdistan yo muri Iraq, agace kavugwa ko “gafite imiyoboro y’ubucuruzi ikora cyane.”
Muri Gashyantare(2), itsinda ry’iperereza rya BBC ryari ririmo gukora iperereza kuri Jaf muri Ranya ubwo umugabo wo muri ako gace yabegeraga avuga ko umuhungu we ari mu basore bafashwe bugwate.
![]()

