Abayobozi babiri ba Federasiyo ya Volleyball beguye
Uwera Jeannette wari usanzwe ari umubitsi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ndetse na Ribanje Jean Pierre wari Visi Perezida wa kabiri beguye ku mirimo yabo ku mpamvu zabo bwite.
Ni nyuma y’aho tariki ya 19 Werurwe uyu mwaka ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, Nkurunziza Gustave yeguye ku mirimo ye aho yagejeje ibaruwa ku bayobozi b’inteko rusange ivuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Mbere y’aho gato tariki ya 13 Werurwe uyu mwaka Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Hatumimana Christian nawe yanditse ibaruwa isezera ku mirimo ye muri FRVB aho yavuze ko yabonye indi mirimo.
Abayobozi basigaye muri Komite yatowe tariki ya 4 Gashyantare 2017
Visi Perezida wa mbere: Kansime Julius wari umukandida umwe rukumbi.
Umunyamabanga Mukuru: Mfashimana Adalbert wari umukandida umwe rukumbi
Umugenzuzi w’imali: Umutesi Marie Jose na Imibereho Irene.
Visi Perezida wa mbere Kansime Julius yatangarije ikinyamakuru izubarirashe.rw ko aba bayobozi banditse begura ku mirimo nk’Uwera Jeannette na Ribanje Jean Pierre iyi myanya yabo itorerwa n’inteko rusange ari na yo mpamvu hazategurwa amatora kuri iyi myanya.
Yagize ati “ Uretse umwanya w’umunyamabanga Nshingwabikorwa mushyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda niwo udatorerwa muri aba bamaze kwegura aho uyu mwanya wari uriho Hatumimana Christian ho hakorwa ibizamini”.
Avuga ko bateganya amatora mu gihe cya vuba nyuma yo kuva mu butumwa bw’akazi aho yaherekeje ikipe ya UNIK mu marushanwa y’Afurika, akazabanza kuganira n’umuyobozi w’inteko rusange aho bagomba kumeranya igihe inteko rusange izabera.
Aba bayobozi bamaze kwegura mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda uretse Ribanje Jean Pierre abandi bari bamaze iminsi bakurikiranwa na Police y’u Rwanda aho bakekwagaho icyaha cya ruswa mu igihe cy’amatora ya FRVB aho baje gutabwa muri yombi nyuma baza kugirwa abere.