Abarimu barashishikarizwa kwihugura mu rurimi rw’Icyongereza bigishamo

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) irashishikariza abarimu kurushaho kwihugura mu rurimi rw’Icyongereza kuko ari rwo bigishamo, bikaba bisaba kurumenya neza kugira ngo barusheho gutanga uburezi bufite ireme.

Minisitiri Dr. Uwamariya avuga ko ari ngombwa ko abarimu bamenya Icyongereza kuko ari rwo rurimi bigishamo kandi nta yandi mahitamo bafite

Minisitiri Dr. Uwamariya avuga ko ari ngombwa ko abarimu bamenya Icyongereza kuko ari rwo rurimi bigishamo kandi nta yandi mahitamo bafite

Mu gihe biteganyijwe ko umwaka w’amashuri wa 2022 utangira ku wa Mbere tariki 11 Nzeri 2021, Minisiteri y’Uburezi isaba abarimu kudategereza gusa amahugurwa yateguwe ateganyijwe mu buryo butandukanye, ahubwo ko ari ngombwa ko na bo bafata umwanya bakajya biyigisha kugira ngo bizagere igihe buri wese abasha gukoresha Iyongereza nk’uko bikwiye mu masomo yigisha.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko bikiri imbogamizi ku barimu kuko bakiri ku rwego rwo hasi mu rurimi rw’Icyongereza kandi ari rwo bagomba kwigishamo.

Ati “Biracyari imbogamizi, baracyari hasi ndetse muri gahunda zateguwe zo kubahugura Icyongereza cyashyizwemo imbaraga, ariko mwese murabizi ko ururimi kugira ngo urumenye bisaba ko nawe ubwawe ubiha imbaraga, icyo twabasaba ni uko batajya bategereza gusa ya mahugurwa yateguwe, ahubwo mu gihe bafite umwanya na bo bakihugura, bakiyigisha”.

Akomeza agira ati “Ibintu by’ikoranabuhanga byateye imbere, hari n’amasomo aba ahari, ni na yo mpamvu dushaka ko bamenyera gukoresha ikoranabuhanga kuko bashobora kuhabona byinshi bishya bahigira ndetse n’urwo rurimi rw’Icyongereza, turabasaba rero ko bashyiramo imbaraga mu kwiga ururimi rw’Icyongereza kuko niba ari rwo rurimi tugomba kwigishamo, ntabwo bashobora kwigisha mu rurimi na rwo batizeye, birasaba ko tubahugura, amahugurwa yarateganyijwe, ariko na bo bagashyiraho akabo”.

Bamwe mu barimu bavuga ko bagiye gufasha bagenzi babo bakiri inyuma mu Cyongereza kugira ngo barusheho gutanga uburezi bufite ireme

Bamwe mu barimu bavuga ko bagiye gufasha bagenzi babo bakiri inyuma mu Cyongereza kugira ngo barusheho gutanga uburezi bufite ireme

Bamwe mu barimu bavuga ko, uko bose bakora mu burezi atari ko bari ku rwego rumwe mu kumva no kuvuga Icyongereza, ariko kandi ngo bagiye gushyira imbaraga mu gufashanya, ku buryo abari ku rwego rwisumbuyeho bazafasha bagenzi babo bakiri hasi, kandi ngo bizeye neza ko bizatanga umusaruro ukagera no ku bana bigisha.

Christian Niyomugabo, umwarimu ku rwunge rw’amashuri rwa Kabasare mu Karere ka Kamonyi, avuga ko yahuguwe neza akaba afite intego yo gufasha bagenzi be bagifite ikibazo mu rurimi rw’Icyongereza kugira ngo na bo bazagere ku rwego rwiza rugomba kuba ruriho mwarimu.

Ati “Mu rwego rwo kuzamura imivugire n’imyigishirize y’Icyongereza mu barimu, hari amahugurwa yateguwe na BLF (The Building Learning Foundations Programme), kandi narahuguwe, intego mfite ni ukujya guhugura ba barimu tukabazamura kugeza ha handi umwarimu ashobora gukoresha ururimi rw’Icyongereza neza mu ishuri nta kibazo kandi n’umwana akabasha kumwumva”.

Kuba ururimi rw’icyongereza ari rwo rurimo gukoreshwa mu burezi ngo mu gihe bazaba bamaze kurumenya neza bizabafasha kurushaho gutanga umusaruro ufatika mu mitsindire y’abana, no kugira ngo urubyiruko rutinyuke ku buryo bazaba bashobora kujya guhatana aho ari ho hose kuko nta mbogamizi z’ururimi bazaba bagifite bitewe n’uko bazaba bamaze gutinyuka.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *