Abanyenganda bagomba kumenyako bakwiye gucuka kuberako Leta Itabaha imashini ngo inazikoreshe – Dr Sekomo
Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), k’ubufatanye na na banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) hamwe n’ikigo cy’ububiligi cy’iterambere Enabel bafashije bamwe mu banyenganda kongera umusaruro n’ibicuruzwa byujuje ubuziranenge binyuze mu kubagezaho imashini zigezweho muri gahunda NIRDA yise open calls yatangiye muri 2020-2021.
Ubwo Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) cyaganiraga n’itangazamakuru uburyo cyafashije bamwe mu banyenganda ndetse yewe bahabwa amasezerano ajyanye n’uko bazakomeza gukorana harebwa ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’igihugu yo kongera umusaruro no gukora ibicuruzwa byujuje ubuziranenge.
Bamwe mu banyenganda bahawe inkunga na NIRDA ubwo baganiraga n’Imenanews bavuzeko ubufasha bahawe bumaze kubageza Kurundi rwego.
Havugimana Emmanuel uhagarariye kampani yitwa ISIMBI FARM yorora inkoko zitanga umusaruro w’amagi bagakora n’ibikoresho bibafasha kugeza umusaruro ku isoko avuga ko imashini bahawe ibafasha gukora amatileyi 5000 mu isaha imwe.
Havugimana Emmanuel Ati. “Ni ugushimira NIRDA kuko twari dufite ikibazo gikomeye kuko tileyi zavaga I Bugande zikaza zihenze kenshi tukanazibura ubwo rero nagiye nsaba iyo mashini kubera ko ari ikibazo cyari kibangamiye aborozi mu Rwanda.
Yongeyeho ko kuva ubu amatileyi ari kuva iwe akajya I Bugande ku giciro gito.
Yasoje agira ATI. “Hano mu Rwanda ikibazo cyarakemutse n’aborozi nta kibazo bagifite ku matileyi ubu imwe iragura amafaranga y’u Rwanda 80Frws mu gihe mbere ivuye I Bugande yaguraga amafaranga y’u Rwanda 150Frws.”
Hanganimana Jean Paul, ni umuyobozi w’uruganda rwitwa Regional Food Processing Industry rukora ibiryo by’amatungo rukorera mu cyanya cy’inganda cy’Akarere ka Huye avuga ko umusaruro wiyongereye mu bwiza no mu bwinshi ukikuba gatatu (3) ugereranyije n’ibyo bakoraga mbere y’uko babona izo mashini.
Yagize ati “Nkatwe uruganda rwacu rwahawe imashini zifite agaciro k’ ibihumbi 194 by’amadorali umusaruro wariyongereye haba mu bwiza ndetse no mu bwinshi navuga ko wikubye gatatu (3) ugereranyije n’ibyo twakoraga mbere y’uko tubona izo mashini. Dufite imashini zikora toni ebyiri (2) ku isaha mbere twakoraga toni eshanu (5) ku munsi, ubu ngubu dufite ubushobozi bwo gukora toni 30 twakoze amasaha 15 ku munsi.”
Jean Paul yongera ho ko kongera agaciro ndetse n’ingano y’ibikorwa byari bikenewe mu nganda.
Ati “Ibibazo byari biriho ni ibibazo rusange byo kugira ikoranabuhanga mu birebana n’inganda ni ukuvuga kugira imashini zigezweho zikora ibiryo byiza bifite ubuziranenge kandi byinshi bishobora gufasha abahinzi n’aborozi ku buryo uko kongera agaciro ndetse n’ingano y’ibikorwa byari bikenewe mu nganda.”
Umuyobozi mukuru wa NIRDA, Dr. Sekomo Christian avuga ko bishimira porogaramu bafashijwemo n’ababiligi no guha abanyenganda amasezerano y’imikoranire.
Yagize ati “Uno munsi duteraniye hano kugirango twishimire iyi porogaramu (NIRDA Open Calls Program) twafashijwemo n’ababiligi binyuze mu mpererekane nyongeragaciro eshanu. Eshatu mu buhinzi n’ebyiri mu iterambere ry’imijyi. Uno munsi twahaye aba banyenganda bari hano amasezerano (contract) ajyanye n’uko tuzakomeza gukorana nabo tureba uko bashyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo kongera umusaruro no gukora ibicuruzwa byiza byujuje ubuziranenge.”
Umuyobozi ushinzwe imishinga mu Kigo cy’Iterambere cy’Ububirigi mu Rwanda (Enabel) Iglesias Roa Manuel, avuga ko ikoranabuhanga ari kimwe mu gice ikigo cyabo ndetse n’Ububiligi bateramo inkunga, kandi ko batazahwema gutanga inkunga yabo.
Gahunda y’ipiganwa izwi nka NIRDA Open Calls Program yatangiye mu 2020-2021 ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 ariko imashini zose abanyenganda basabye Leta zaraje, ku buryo 80% ziri gukoreshwa mu nganda nkaho 20% nazo ziracyari mugutunganwabkugirango nazo zitangire zikoreshwe.
By: Uwamaliya Florence