AmakuruPolitikiUncategorized

Abanyarwanda bemerewe kujya muri Qatar bakahamara iminsi 30 nta VISA

Leta ya Qatar yongeye u Rwanda mu bihugu abaturage babyo bemerewe kujya muri iki gihugu bakaba bahamagara iminsi 30 badafite Visa.

Gufungura amarembo ku baturage b’ibindi bihugu bakoroherezwa kubona Visa bahageze, cyangwa bakayisaba nyuma y’igihe biba bigamije guteza imbere ubuhahirane, ubucuruzi cyangwa ubukerarugendo bw’ibihugu.

Ikigo cya VisitQatar cyongeye u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu 46 abaturage babyo bashobora kwinjira muri Qatar badafite Visa, bakaba bayisaba mu gihe cy’iminsi 30, igihe gishobora kongerwa.

Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga yabwiye BBC ko ibi “byerekena imibanire myiza y’ibihugu byombi”.

Avuga kandi ko ibi “bizafasha imikoranire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi”, kandi ko iki ari icyemezo kigamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Ibihugu bitatu byo muri Afurika; Seychelles, South Africa n’u Rwanda nibyo biri ku rutonde rw’ibihugu biri muri iyi gahunda ya Qatar yo korohereza ababivuyemo kubona Visa.

Ibisabwa ku banyarwanda muri iki cyemezo ni uko baba bafite ’passport’ ifite nibura agaciro mu mezi atandatu, kuba bafite ’ticket’ y’indege izabasubiza iwabo, no kuba berekana aho bazaba bari muri Qatar.

Mu muhate wo guteza imbere ishoramari, kuva mu kwezi kwa mbere 2018, u Rwanda rwafunguriye abatuye ibihugu by’isi kuza mu Rwanda bagasaba Visa bahageze.

Ibihugu binyuranye bya Afurika bihuriye n’u Rwanda mu miryango itandukanye cyangwa bifitanye nayo amasezerano ababituye bashobora kumara iminsi 90 mu Rwanda badasabwe Visa.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *