Gasabo: Ubumwe bwacu amahitamo yacu

Kuri uyu  wa  31 Ukwakira 2019 , mu Akarere ka Gasabo , Umurenge wa Kinyinya  habereye amahugurwa yagenewe abanyamadini n’abanyamatorero yateguwe k’ubufatanye bw’umuryango utegamiye kuri leta ariwo , Community Based Sociopatherapy , aho bigishije isana mitima  kubahuye n’ibikomere cyane kubagizwe ho  n’ingaruka za Genocide yakorewe Abatutsi  muri 1994.
Umunyamabangwa Nshingwabikorwa wa(CBS) Nzaramba Lucie , yagaragaje  ibibazo amatorero n’amadini bagakwiye gucyemura kuko aribo bahura n’abakirisito  benshi , aho yagize ati ”Umwana nabaza umubyeyi amateka yo hambere n’icyateye  Genocide , ukwiye kumusobanurira  byimbitse neza  icyayiteye kuburyo nawe atazagira umutima wo kumva ko ayo mahano yagaruka mugihugu cyacu” .
Yongeye ho ko imyaka 25 mu nzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda  ari urugendo rugikomeza  ko kandi abasobanukiwe neza gusaba imbabazi  hariho abo bibohora.
Renzaho Damascene numwe mubatanga buhamya utuye mu murenge wa Rutunga  , uyu yishe umuryango wa Kamali Danny bari baturanye Rutunga ariko kur’ubu akaba yaramusabye imbabazi ko yamwiciye umuryango ndetse akazihabwa .
Iyi nta mbwe yatewe hagati  y’uwatanze imbabazi n’uwazihawe , ni umusaruro wakomotse mu itsinda rya ‘ Mvura nkuvure‘bombi bari bahuriyemo ryamaze iminsi 15 hagamijwe kubaka Umuryango Nyarwanda.
Kamali Danny  watanze imbabazi yagize ati “Imbabazi narazimuhaye mbivanye ku mutima kandi n’ikiyongereye ho turacyaturanye kandi n’abana be tubabyara muri batisimu ,  muri rusange naramubabariye rwose mufata nku muvandimwe wanjye kuko niwe usigaye umba hafi”.
Renzaho wamaze kubohoka kubera intambwe yateye mugusaba imbabazi , m’ubutumwa yatanze yavuze  ko iyo utarasaba imbabazi uwo wahemukiye uba wumva nta mahoro ufite mu mutima  kandi ukagira ipfunwe ryo kuba wahura n’uwari we wese kuko uba wumva akubonamo ibibi wakoze.
Yaboneyeho gusaba  imbabazi   Abanyarwanda bose , anibutsa n’abandi bakoze ibyaha ko bakwegera abo bahemukiye  bakabasaba imbabazi kandi ko nabo bazakira ibikomere bafite ku mitima yabo kuko baba bagifite urwicyekwe.
Uwamamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *