Abanyarwanda bashyiriweho uburyo bwo gusura ibice nyaburanga by’igihugu ku buntu
Mu gihe hari kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo, iyi gahunda yiswe “Tembera u Rwanda”, izagumaho ariko icyiciro cya mbere kiramara amezi atatu, muri Ukwakira, Ugushyingo n’Ukuboza.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi Mukuru muri RDB ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kaliza, yavuze ko muri icyo gice imodoka izajya itwara abantu biyandikishije, ikabageza aho bifuje gusura.
Ati “Muri aya mezi atatu, bisi izaba ari ubuntu, kujya ahantu nyaburanga hose bizaba ari ubuntu. Ahazaba ibiciro kandi na ho twasabye ko bigabanuka ni mu mahoteri, ibiribwa n’ibinyobwa, ariko twanasabye ko batagomba kwakira neza abanyamahanga gusa, ahubwo n’Abanyarwanda. Muri iki gihembwe kigufi cy’ubukerarugendo, turifuza ko Abanyarwanda ari bo basura cyane ahantu nyaburanga dufite.’’
Imibare ya RDB mu 2015 igaragaza ko kugera muri Nyakanga 2016, Abanyarwanda basura ibikorwa by’ubukerarugendo iri hasi ugeranyije n’abanyamahanga. Muri Pariki y’Akagera Abanyarwanda ni 60%, Nyungwe ni 37% mu gihe mu birunga ari 14%.
Kaliza yakomeje agira ati “Muri ubu bukangurambaga turizera ko iyi mibare iziyongera. Ntabwo Abanyamahanga bagomba kumenya ibyacu twebwe tutabizi. Isi yafunguye imiryango, turizera ko Abanyarwanda bazakomeza kugenda henshi, noneho bakadufasha kumenyekanisha ibyiza by’u Rwanda hirya no hino.”
Ibyo bice byiyongera kuri Pariki enye z’igihugu zirimo Akagera, Nyungwe, Ibirunga na Gishwati-Mukura.
Yagize ati “Kugeza ubu hari ikibazo cy’imyumvire kuri bamwe ariko hari n’ikibazo cy’ubushobozi mu mufuka. Uko ubushobozi bw’Abanyarwanda bugenda bwiyongera, tugenda tubona umubare munini w’Abanyarwanda bashaka gusura ahantu nyaburanga.”
“Byaba biteye agahinda n’umugayo kumva ko abanyamahanga bamenya ibyiza byacu kuturusha.”
Uko ‘Tembera u Rwanda’ iteye
Ku ikubitiro itsinda rirekeza mu karere ka Huye kuri uyu wa Gatanu ahazizihirizwa umunsi w’ubukerarugendo hagatangizwa n’iyi gahunda.
Bazaturuka mu mujyi wa Kigali bagende berekwa ibyiza bitatse u Rwanda guhera mu karere ka Kamonyi, Muhanga, Rugango, Nyanza na Huye, birimo kuva ku Ijuru rya Kamonyi, Urutare rwa Kamegeri, Ibisi bya Huye kwa Nyagakecuru n’ahandi.
Kaliza yavuze yavuze ko mu mpamvu bamwe batanga harimo ubushobozi buke, ariko hakenewe ko mu byo umuntu ateganyiriza habamo no gutembera ahantu hatandukanye kuko ibiciro by’Abanyarwanda bitandukanye n’iby’abanyamahanga muri pariki z’igihugu.
‘‘Kuri iyi gahunda ya Tembera u Rwanda, twabonye ko abanyarwanda dukunda gutembera turi hamwe. Ntabwo wakora ubukwe uri wenyine, uhamagaza umuryango wose kimwe n’iyo agize ibyago, biri mu muco wacu ko dukunda kuba turi hamwe haba mu byiza cyangwa mu bibi. Ni ikintu twashatse kugenderaho, ari yo mpamvu twatekereje ko uburyo bwo kubikora byaba ari ukwifashisha imodoka nini.’’
Yavuze ko u Rwanda rugenda rurushahoguteza imbere ubukerarugendo, nk’ahomu mwaka ushize bwazamutseho 10%, ndetse ibikorwa remezo birimo amahoteli yubakwa bigaragaza byinshi ku kamaro k’ubukerarugendo.
Ati “Tubona n’inyungu mu byo twinjiza, aho mu mu 2005 twateganyaga kubona miliyoni 26 z’amadolari mu bukerarugendo, ariko twagiye tuboma ikura ry’ubukerarugendo aho nko mu 2015 twabonye miliyoni zisaga 300 z’amadolari zavuye mu bukerarugendo.”
Abazemererwa kugenda muri iyo modoka izajya itwara abantu buri kwezi kugeza mu Ukuboza, ni abazajya biyandikisha kuri RDB haherewe ku wiyandikishije mbere, cyangwa abazagenda batsinda ibibazo bizanyuzwa kuri radio zitandukanye.