Abakozi bo murwego rw’ubuzima bunamiye abaganga bishwe muri jenoside

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hibutswe abakoraga mu rwego rw’ubuzima bishwe.

Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu “MINUBUMWE” , yagaragaje uruhare rw’abaganga 157  muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ivuga ko aho gutanga ubuzima bishe abarwayi, abarwaza ndetse n’abo bakoranaga.

Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko umubare munini w’abaganga bagize uruhare muri Jenoside ari abakoreraga mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Dr Bizimana avuga ko Dr Sindikubwabo Theodore wagizwe Perezida wa Guverinoma yiyise iy’Abatabazi, nk’uwabaye Umuganga yagombaga kuba intangarugero agashishikariza abaganga kwita ku barwayi, ariko ngo ni we  wafashe iya mbere kubwira abakoraga mu rwego rw’Ubuzima ko bagomba kwica bagenzi babo bakoranaga.

Mu kiganiro cye, Dr Bizimana yavuze ko Sindikubwabo  na mbere y’uko ahabwa ubutegetsi, yari asanzwe akora akazi ko kuvura abarwayi, kandi akaba yaragakoze imyaka myinshi.

Ati: “Abenshi bari kuri uru rutonde rw’abicanyi bahamwe n’icyaha, kandi amateka atugaragariza ko muri bo hari abari bararangije icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu buvuzi.”

Yavuze ko  muri abo harimo bamwe bakoraga ibarura rigamije kumenya ubwoko bwa  buri murwayi, bagendeye ku ndangamuntu.

Ati: “Hari bamwe bakuragamo Serum abarwayi kugira ngo banogoke.”

Mu bandi baganga bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bakanayishishikariza abaturage, harimo uwari Perefe wa Perefegitura ya Kibuye, Dr Kayishema Clément n’uwari Perefe wa  Gisenyi witwaga Dr Zirimwabagabo Charles, bakatiwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i Arusha.

Minisitiri Bizimana avuga ko Dr Sindikubwabo  yagiye i Cyahinda mu yahoze ari Perefegitura ya Butare taliki ya 18 Mata, 1994 ajyanywe no gushimira abaturage  ko bishe Abatutsi.

Icyo gihe ngo Sindikubwabo yaravuze ati: “Baturage naje kubashimira ko mwakoze akazi, kandi ndabashishikariza gukomeza ndabahemba.”

Ku rutonde rw’abaganga bagize uruhare muri Jenoside kandi harimo Dr Rwamucyo Eugène, Dr Rutegesha, Dr Nshimyumuremyi wahungiye muri Gabon, ndetse n’umuvandimwe wa Perezida Habyarimana Juvénal witwa Dr Bararengana Séraphin.

Yavuze ko hari na bamwe muri abo baganga bafatanyaga n’abagore babo kwica Abatutsi bakoranaga.

Ati: “Hari kandi Umuforomokazi witwa Nyiramisago Thèrese, mushiki wa Dr Sindikubwabo Théodore na we wagize uruhare rukomeye muri Jenoside.”

Yavuze ko ibi byerekana ubukana n’urwango bigishijwe kuva mu mashuri yisumbuye kugeza muri Kaminuza.

Mukamazimpaka Alexia, watanze ubuhamya avuga ko  igihe Jenoside yahagarikwaga yabanje kuzinukwa ubuzima, ariko uko iminsi yagiye ihita indi igataha aribwo yagendaga akira ibikomere buhoro buhoro, ubu akavuga ko aho ageze n’uko abona u Rwanda atifuza kuva muri ubu buzima nubwo agenda asatira izabukuru.

Ati: “U Rwanda rurarese sinifuza kuruvamo nubwo nsatira imyaka 60 ndacyifuza gukomeza kubaho.”

Uyu mubyeyi yashimiye Inkotanyi zamurokoye zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin avuga ko 80% by’abakozi bakoraga muri iyi Minisiteri bagizweho ingaruka na Jenoside.

Ati: “Abakoraga mu rwego rw’ubuzima bagize uruhare muri Jenoside,  abo bishe, abayibonye  80% bose yabagizeho ingaruka.”

Yasabye abaganga by’umwihariko n’abakora muri iyi Minisiteri y’Ubuzima ko bakwiriye gutanga ubuzima baha serivisi nziza ababagana, bakirinda icyasubiza  u Rwanda inyuma.

Yavuze ko nta Munyarwanda wakuye inyungu muri Jenoside. Dr Nsanzimana avuga ko izo ngaruka zatumye uyu munsi Umuganga umwe yakira abarwayi 1000, kandi uwo mubare wagombaga kwakirwa n’abaganga 4 nibura.

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *