Abahanzi Desire Luzinda na Levixone bibasiwe nyuma yo gushinjwa gukora ubukwe mu ibanga

Abahanzi  Desire Luzinda na Levixone...

Muri Uganda abahanzi Desire Luzinda na Levixone bibasiwe n’abakoresha imbugankoranyambaga ndetse n’abanyamakuru b’imyidagaduro babashinja gukora ubukwe mu ibanga na nyuma bakagerageza kubihisha.

Desire Luzinda na Levixone gukora ubukwe mu ibanga na nyuma bakagerageza kubihisha bifashishije amashusho yafashwe mu bukwe bwabo bakayakoresha mu ndirimbo.

Amakuru ahari avuga ko Desire Luzinda aherutse kwerekana Levixone iwabo ndetse uyu muhanzi nawe aherutse gukora imihango yo gusaba, byose bikaba biri mu mashusho y’indirimbo ‘Yoya’ bakoranye na Ray G.

Umwe mu nshuti zabo yahamirije Igihe ko ayo makuru y’ubukwe bwabo ari amakuru mpamo ati”“Ni ubukwe nibarekere aho kugira abantu ibigoryi, ubuse twemeze ko Luzinda yavuye muri Amerika aje kugaragara mu mashusho y’indirimbo?”.

Abo munshuti zabo ndetse n’abanyamakuru muri Uganda bagaragaje ko batishimiye uburyo Levixone na Desire bahishe ubukwe bwabo.

Umwe yagize ati”“Ariko bose ko bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana baretse gushyira abantu mu rujijo, kuki bahitamo gukora ubukwe bakabeshya abantu ko ari amashusho y’indirimbo?”

https://googleads.g.doubleclick.net/pagead/ads?client=ca-pub-3696573017839870&output=html&h=280&adk=1257097034&adf=3855770457&pi=t.aa~a.2339911442~i.11~rp.4&w=728&fwrn=4&fwrnh=100&lmt=1658915201&num_ads=1&rafmt=1&armr=3&sem=mc&pwprc=8786120043&psa=1&ad_type=text_image&format=728×280&url=https%3A%2F%2Fumuryango.rw%2Fimyidagaduro%2Farticle%2Fabahanzi-desire-luzinda-na-levixone-bibasiwe-nyuma-yo-gushinjwa-gukora-ubukwe&fwr=0&pra=3&rh=182&rw=728&rpe=1&resp_fmts=3&wgl=1&fa=27&uach=WyJXaW5kb3dzIiwiOC4wLjAiLCJ4ODYiLCIiLCIxMDMuMC41MDYwLjEzNCIsW10sbnVsbCxudWxsLCI2NCIsW1siLk5vdC9BKUJyYW5kIiwiOTkuMC4wLjAiXSxbIkdvb2dsZSBDaHJvbWUiLCIxMDMuMC41MDYwLjEzNCJdLFsiQ2hyb21pdW0iLCIxMDMuMC41MDYwLjEzNCJdXSxmYWxzZV0.&dt=1658915211735&bpp=4&bdt=9933&idt=4&shv=r20220725&mjsv=m202207190101&ptt=9&saldr=aa&abxe=1&cookie=ID%3D613a11fed00fa690-22055e4e37d400cc%3AT%3D1657198148%3ART%3D1657198148%3AS%3DALNI_MZF0v3ctpdn43bb7CyY_wkirOPvPw&gpic=UID%3D00000859a15fe955%3AT%3D1657198148%3ART%3D1658915133%3AS%3DALNI_MYuBs0TmKOym0hhgudgkckLO_cwvA&prev_fmts=0x0%2C1007x280%2C728x280&nras=3&correlator=5594751059820&frm=20&pv=1&ga_vid=1011343709.1657198167&ga_sid=1658915211&ga_hid=884782657&ga_fc=1&u_tz=120&u_his=3&u_h=768&u_w=1024&u_ah=728&u_aw=1024&u_cd=24&u_sd=1&dmc=2&adx=11&ady=2673&biw=1007&bih=640&scr_x=0&scr_y=362&eid=44759876%2C44759927%2C44759842%2C44763505%2C42531605%2C42531607%2C44764001&oid=2&pvsid=141790250150784&tmod=240069815&uas=1&nvt=1&ref=https%3A%2F%2Fumuryango.rw%2F&eae=0&fc=1408&brdim=0%2C0%2C0%2C0%2C1024%2C0%2C1024%2C728%2C1024%2C657&vis=1&rsz=%7C%7Cs%7C&abl=NS&fu=1152&bc=31&ifi=5&uci=a!5&btvi=2&fsb=1&xpc=FL0xfzqVCk&p=https%3A//umuryango.rw&dtd=101Hari amakuru avuga ko aba bombi bakomeje gutegura ubukwe buzabera i Kampala mu gihe kiri imbere.

Hari amakuru kandi avuga ko Desire Luzinda w’imyaka 37 amaze imyaka itanu akundana na Levixone, umuhanzi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana uri mu bakomeye muri Uganda.

Mu 2019 ubwo yageraga i Kigali yitabiriye igiterane ‘Lite Conference’, Levixone wavugaga neza Ikinyarwanda yabwiye itangazamakuru ko nyina umubyara ari Umunyarwandakazi ndetse ahamya ko yishimiye kongera gukandagira mu gihugu akomokamo.

Ati”Mpafite abo kwa mama wanjye, mama wanjye ni umunyarwanda kabisa! Ni inshuro yanjye ya kabiri mpaje. Ubushize Don Moen yansabye ko tuzana, ni mu rugo i Kigali hari abantu bakunda Imana”.

Icyo gihe uyu muhanzikazi yavuze ko atazi agace nyina akomokamo, gusa ahamya ko yihaye umukoro wo kuzabimubaza.

Desire Luzinda ni umwe mu bahanzikazi bo muri Uganda wamenyekanye mu muziki usanzwe, gusa ubu akaba yarihebeye uwo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu mugore usanzwe ufite umwana witwa Michelle Heather Kaddu wavutse mu 2004, yamenyekanye cyane mu 2014 ubwo hasohokaga amafoto ye yambaye ubusa buri buri, icyo gihe bikaba byaravuzwe ko ari umusore bahoze bakundana waba warayashyize hanze.

Kugeza ubu Desire Luzinda atuye muri America aho yimukiye muri 2019.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *