Ihohoterwa rikorwa abagore nabo nashakanye batabaza leta

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane irikorerwa abagore n’abana mungo n’ imwe mu nzitizi zibangamiye iterambere ariko cyane uburenganzira bwa muntu mu gihugu cyacu no ku isi yose muri rusange. Mu nama zitandukanye cyane iz’Umuryango w’Abibumbye abagore bagiye bagaragaza impungenge baterwa no guhohoterwa nabo bashakanye , bagatanga ubuhamya butandukanye bityo basaba ko ihohoterwa ryafatwa nk’icyaha kibasira inyokomuntu kandi batanga ingamba ku buryo bwo kurirwanya.

Prof Bayisenge Jeannette Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF)

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Prof Bayisenge Jeannette, yabwiye imenanews.com ko hari ibibazo byari mu muryango Nyarwanda iki cyorezo cya covid 19 cyatije umurindi.

Yagize ati “Amakimbirane yakomeje kuvugwa haba mu Rwanda no ku Isi muri rusange, yagiye yiyongera hariho n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. No mu Rwanda ibyo byabayeho. Nubwo twebwe tutavuga ngo byanze bikunze imibare yarazamutse ariko twakomeje kubona iryo hungabana ry’uburenganzira bwa muntu cyane irikorerwa abagore.’’

Yongeyeho ko u Rwanda rutigeze ruhagarika “ingamba zo guhangana n’ibibazo byugarije umuryango’’.

Yakomeje agira ati “Twashatse ubundi buryo budasanzwe bwo gukora kugira ngo bijyane n’igihe twari turimo cya Covid-19. Iyo turwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntituvuga ngo ni umugabo, umugore, umwana cyangwa umuhungu wahohotewe, kuri twebwe buri wese agomba guhabwa ubutabera.”

MIGEPROF itanga miliyoni maganabiri[ 200 Frw] buri mwaka, yoherezwa mu turere agamije gufasha abarimo abana n’abandi bantu bakuru bahohoterwa.

Umuyobozi w’Impuzamiryango pro-Femmes/Twese Hamwe Kanakuze Jeanne d’Arc

Mu bihe byo hambere, wasangaga umugore yarasigaye inyuma cyane ndetse hari n’uburenganzira bumwe na bumwe yabaga adafite bitewe n’uko yabaga ari igitsina gore,ubu iyo myumvire ikaba igenda ihinduka,bitewe n’ingamba ndetse na politii bitandukanye bigenda bishyirwaho mu na Leta ndetse n’abafatanyabikorwa bayo,harimo na Pro-Femmes/Twese Hamwe

Umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore ni igihe cyo kwibuka uruhare umugore yagize mu guteza imbere igihugu ke ndetse no guharanira amahoro ku Isi, kandi hakagaragazwa uruhare rw’umugore mu iterambere rirambye Mu mwaka wa 1995, inama mpuzamahanga yabereye i Beijing mu gihugu cy’u Bushinwa, yemeje ko umugore ku bushake bwe afite uburenganzira bwo gukora politiki, guhembwa no gukora imirimo imufitiye inyungu, no kuba mu muryango azira ihohoterwa n’ivangura.

Uwase Alphonsine wo mu Karere Ka Gasabo Mu Murenge wa jabana yaganiriye n’ikinyamakuru Imenanews.com agira Ati’’ Nkubu mfite abana 5 higa 3 abandi nabuze ubushobozi bwo kubarihira kubera ko umugabo twashakanye atamfasha kubarihira kandi turabana ubushobozi arabufite ariko ntago ampa amafaranga ‘’

Yongeyeho ko iyo atashye avuye mukazi ko amubwira amagambo amukomeretsa ko yirirwa yicaye nt akazi agira kwatabona ibyo barya ngo abone nibitunga abana, bityo akabibonamo nkoguhangana kandi abana nabo iyo babonye se bahita bahunga kuko kenshi aza yagasomye ho bigatuma turwana abana bakabigenderamo iyobaje kudukiza nabo arabakubita.

Mukasine Agnes ni umugore utuye mu karere ka Rwamagana mu murenge  wa Gishari. Atangarije ikinyamakuru ko umugabo bashakanye yagiye amuhohoteye mu igihe cya  guma murugo ,  nyuma akajya gushaka undi mugore biturutse kukuba yarabyaye abana b’igitsina kimwe .

Yagize ati “Umugabo wanjye yarampohoteraga cyane kugeza aho yagiye gushaka  undi mugore ansigana abana b’abakobwa  batatu muri bino bihe bya guma murugo , nyuma yaho agaruka  ambwira ko naho yagiye umugore yashatse  atwite  umwana w’umukobwa  kandi ambwira ko uwo mugore namara kubyara azamunzanira nkamurerera  nk’ikiguzi kugirango dusubirane tubane neza , ariko na nubu akomeza  kumpohotera akoresheje kuntoteza ,  ambwira ko ntacyo abana nabyaye bazamarira”.

Yongeyeho ati ” Inshingano zose zo mu rugo ni njye zireba , ni njyewe umenya icyo abana bari burye , muri make ni njyewe ubitaho njyenyine , umugabo wanjye ancyurira avuga ko umwana ufite agaciro ari umwana w’umuhungu , ibi bigatuma hari igihe aza yanasinze maze agakubita abana twese tugasohoka tukajya kurara mu baturanyi twabuze andi mahitamo “.

Umuturage wo mu murenge wa Gishari utarashatse ko amazina ye atangazwa , avuga ko bamwe mu bagore bagihohoterwa  , urwitwazo rukaba ko babyaye abana b’igitsina kimwe kandi atari bo batera inda , ahubwo icyo kibazo cyakagombye kubazwa umugabo  kuko  ari nawe utera inda , aha agasanga  ahanini biterwa n’imyumvire ya bamwe mu bagabo  no kudasobanukirwa uburenganzira bw’umugore kubera ubujiji .

Karasanyi Alphonse  yagize icyo abivugaho ati  “Bibaho cyane ariko usanga bibera hagati mu muryango ariko ntibabishyire hanze , aho usanga umugabo bimwanga mu nda  akagenda agashaka undi mugore ariko bidasakuje hanze cyane ngo buri wese abimenye. Ihohohoterwa rwose ririho kandi rigomba gukosorwa abo bagore ndetse n’abo bana bakabona ubuvugizi kuko iyo badatekanye umuryango wose biwuviramo gusenyuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi  Radjab

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi  Radjab atanga impanuro kubirebana n’imibanire y’umuryango , yasabye buri muntu kugira uruhare mu guharanira ko amakimbirane yacika burundu , bityo hakimakazwa iterambere rirambye.

Yongeyeho ko igihe umugabo ataye inshingano zo kwita  ku bana be icyo gihe akurwaho abo bana kuko aba atagishoboye kubaha bwa burenganzira bwabo no kubarera nk’umubyeyi .”

Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ko,umuntu ukorera uwo bashyingiranywe igikorwa cy’ ihohotera kibabaza umubiri kandi gishingiye ku gitsina aba akoze icyaha. Iyo abahamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu.’’

Si ibyo gusa kandi usanga no ku’ isi muri rusange iri hohoterwa rihagaragara ugasanga hari imiryango imwe n’imwe yahagurutse kugirango barirwanye ,

Inama y’Umuryango w’Abibumbye yabereye I Vienne muri Autriche muri 1993 yemeje ko ihohoterwa rikorerwa abagore ari ukubavutsa uburenganzira bwabo bwa muntu bityo iyo nama ikaba yarasabye Leta zose ko zakora uko zishoboye zikazirandura burundu .

Mu rwego rw’ibikorwa hatekerejwe kuri “ Campaign” yo kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore uko ryaba risa kose. Nko kuva tariki 25 Ugushyingo kugeza kuya 10 Ukuboza buri mwaka, ku isi hose hazirikanwa iminsi 16 yahariwe kurirwanya.

• Aya matariki akaba yaratoranijwe hashingiye kuri iyo sano hagati y’ihohoterwa rikorerwa abagore n’uburenganzira bwa muntu muri rusange. Kuva muri 1990 u Rwanda rwifatanije n’ibindi bihugu muri iyo gahunda. Buri mwaka hakaba insanganyamatsiko y’isi ariko na buri gihugu kikagira umwihariko bitewe n’uko kibona muri urwo ruhando.

•Mu mategeko mpana byaha hagaragaramo ingingo zerekeye ihohotera rishingiye kugitsina aho rifatwa nk’iry’uburenganzira bwa muntu. Iryo hohotera ririmo kubabaza umubiri w’umuntu nko gukubita, kumutema, kumukomeretsa no kumwica. Ibyo bishobora gukorwa n’abashakanye hagati yabo kandi bikaba bigomba gufatwa nk’ibyaha aho kwitwako ari ikibazo kireba abari mu rugo ubwabo. Ibyo byaha bigaragara mu Itegeko mpana byaha uhereye ku ngingo 212 kugeza ku ngingo ya 317 yaryo. Iryo tegeko kandi ritegenya ihohotera umuntu akorerwa n’uwo bashakanye cyangwa abandi bantu nko gufata ku ngufu, gukoresha igitsure ku muntu ukuriye mu kazi ugamije kumusambanya cyangwa gushakana n’uwo mufitanye isano ya hafi.

By. UWAMALIYA FLORENCE

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *