RDC: Kiliziya Gatolika yatangaje ko izi ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu

Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko izi uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ihamagarira Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuzatangaza amajwi y’ukuri.

Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abepisikopi muri RDC, Padiri Donatien Nshole Babula, yavuze ko imibare bafite iva aho amatora yakorewe, igaragaza uwatsinze amatora y’umukuru w’igihugu gusa ntibagaragaza izina rye.

Padiri Nshole yavuze ko hakwiye gutangwa ibyavuye mu matora, kugira ngo hagaragare ukuri n’ubutabera.

Ibinyamakuru birimo Jeune Afrique na SABC News, byavuze ko Kiliziya Gatolika isanzwe ifite ijambo rikomeye muri iki gihugu yatangaje ko mu gihe cy’amatora, yari ifite indorerezi ibihumbi 40 mu gihugu cyose, zagenzuraga uko amatora yakozwe tariki ya 30 Ukuboza 2018.

Kiliziya Gatolika ivuze ibi nyuma gusa y’amasaha make Perezida wa Komisiyo y’Amatora, avuze ko kubera ibibazo byavutse mu gushyira hamwe amajwi, gutangaza by’agateganyo ibyayavuyemo byagombaga kuba kuri iki cyumweru, bishobora gukererwa.

Hagati aho kandi Umuvugizi wa Guverinoma, Lambert Mende, yihanangirije itangazamakuru mpuzamahanga arisaba kudatangaza ibyavuye mu matora, kuko ngo aka kazi gafitwe na Komisiyo y’Amatora (CENI) gusa.

Kuri uyu wa Gatatu ni nabwo Mende yatangaje ko umurongo wa Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yumvikaniragaho muri iki gihugu ufunzwe ndetse uwari uyihagarariye i Kinshasa yambuwe ibyangombwa.

Kwambura ibyangombwa Florence Morice ngo byatewe no kutubahiriza itegeko rigenga amatora ndetse n’amahame ngengamyitwarire agenga abanyamakuru b’abanyamahanga batara inkuru z’amatora.

Ubuyobozi bwa RDC kandi bushinja RFI gukwiza umwuka mubi mu baturage bategereje ibizava mu matora by’agateganyo.

Mende yagize ati “Ntabwo tuzemera ko radio ishyira peteroli mu kibatsi cy’umuriro mu gihe dutegereje ko ibyavuye mu matora by’agateganyo bitangazwa”.

Mende yavuze ko RFI yatangazaga ibyavuye mu matora n’uko bihagaze kandi kubarura amajwi bitararangira. Yavuze ko Perezida wa Komisiyo y’Amatora ari we ufite uburenganzira bwo gutangaza ibyayavuyemo.

Bamwe mu bakandida bahabwa amahirwe barimo Emmanuel Ramazani Shadary watanzwe na Perezida Joseph Kabila, Martin Fayulu na Felix Tshisekedi batavuga rumwe na leta.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *