NATO yafashe umwanzuro wo kugenzura Uburusiya

Ishyirahamwe ry’ibihugu bikomeye byishyize hamwe  mu kurwanya umwanzi, NATO byafashe umwanzuro ko bigiye kohereza ingabo batayo enye zose  mu bihugu bya Polonye, Estoniya, Latviya na Lituwaniya.

Umunyamabanga mukuru w’iryo shyirahamwe , Jens Stoltenberg niwe wabitangaje  k’umusi wa mbere. Yavuze ko ibyo bihugu bihangayikishijwe kandi bitewe ubwoba  n’igihugu cy’Uburusiya.

Kur’uyu wa kabiri I Buruseli mu Bubiligi hataganijwe inama y’aminisitiri b’ingabo mu riryo shyirahamwe hagamijwe kwemeza burundu uwo mugambi.

Ntacyo Uburusiya buratangaza kur’iyo ngingo y’iri shyirahamwe NATO, rwakomeje gutunga urutoki iki gihugu nk’icyakomeje umugambi wacyo wo kurunda ingabo zacyo kumbibi z’ibyo bihugu,kigatanga urwitwazo rwo  gukaza gucunga umutekano mu ngamba cyafashe.

Umubano hagati y’Uburusiya n’ibihugu bikomeye bigize  NATO yajemo agatotsi nyuma yaho Uburusiya bwigaruriye intara ya Crimea.

Ninyuma kandi yaho Uburusiya butangiye kugaragaza uruhare rwabwo mugushyigikira imitwe yitandukanije  muri Ukraine hamwe n’uruhare bufite mu ntambara ibera  muri Siriya.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *