AmakuruHEALTHMuri AfurikaPoliticsUbuzima

Kenya: Polisi yafunze abarenga 110 bari mu myigaragambyo

Polisi ya Kenya yatangaje ko yataye muri yombi abantu 118 bakoze ibyaha birimo ubujura, bitwikiriye imyigaragambyo yatangiye tariki ya 18 Gicurasi 2026, igamije kwamagana izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Iyi myigaragambyo yatangiye mu gitondo ituje ariko byageze aho abiganjemo urubyiruko bahangana n’abapolisi bari bagiye kuyikumira, bangiza ibikorwaremezo, basahura amaduka, banabuza ibinyabiziga kunyura mu mihanda.

Yatije umurindi indi yatangijwe n’abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu modoka zizwi nka Matatu, batangaje ko bahagaritse akazi, bamenyesha Leta ko bazagasubukura mu gihe Leta ya Kenya izaba yagabanyije ibiciro bya lisansi na mazutu.

Abigaragambya bavuzweho kumara amasaha menshi bafashe bugwate santere ya Kitengela kuva mu gitondo cyo ku wa 18 Gicurasi, batemerera abatwara ibinyabiziga kunyura mu muhanda waho, barasenya, baranasahura nta kibakoma mu nkokora.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kajiado, Alex Shikondi, yatangaje ko hari imodoka zitagira ibirango zavanaga amabandi yitwikiriye imyigaragambyo mu bice bitandukanye, ziyajyana muri Kitengela kugira ngo ahakorere ibyaha.

Shikondi yagize ati “Tuzareba muri CCTV camera zashyizwe ku nyubako ziri hafi kugira ngo tumenye izo modoka, abari bazirimo n’icyo bari bagamije. Abazamenyekana bazahanwa n’amategeko.”

Hari amakuru avuga mu ijoro ryo ku wa 17 Gicurasi, imodoka enye za Matatu zifite imyanya 14 yo kwicaraho zagaragaye muri Kitengela zipakurura abantu ahantu hijimye, bigakekwa ko bari mu bakoze ubugizi bwa nabi.

Polisi ya Kenya yatangaje ko mu bantu 118 batawe muri yombi bakekwaho ibikorwa bitemewe byakorewe mu myigaragambyo, harimo 74 bafatiwe mu majyaruguru ya Kajiado n’abandi 44 bafatiwe muri Kitengela, bakaba bazagezwa mu rukiko kugira ngo baburanishwe ku byaha birimo ubujura.

Shikondi yasobanuye ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Gicurasi, umutekano wari wamaze kugaruka muri Kitengela, abashoferi bongera gukora kuko hoherejwe abashinzwe umutekano benshi, ariko ko abakozi ba Leta bo babaye baretse.

Bamwe mu bitabiriye imyigaragambyo batawe muri yombi kubera ibikorwa by’urugomo

Umutekano wakajijwe muri Kitengela guhera kuri uyu wa 19 Gicurasi

Loading