Croix-Rouge y’u Rwanda yiyemeje kongera imbaraga mu bikorwa byo gutabara no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage
Mu gihe u Rwanda rwifatanya n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Croix-Rouge na Croissant Rouge uba buri mwaka tariki ya 8 Gicurasi, Croix-Rouge y’u Rwanda yatangaje ko igiye kurushaho kongera imbaraga mu bikorwa byo gutabara no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, cyane cyane abari mu kaga.
Uyu munsi wizihizwa mu rwego rwo kuzirikana Henry Dunant, Umusuwisi watangije igitekerezo cyo gushinga uyu muryango mu 1859 nyuma yo kubona ingaruka zikomeye z’intambara yabereye i Solferino mu Butaliyani, aho abasirikare benshi n’abasivili bari barakomerekeye batitabwaho.
Icyo gihe yahamagariye abantu bose barangwa n’ubumuntu gufasha abakomeretse n’abari mu kaga, hatitawe ku ruhande barimo.
Mu Rwanda, Croix-Rouge y’u Rwanda yashinzwe mu 1962 iza no kwemerwa n’amategeko mu 1964, ikaba imaze imyaka irenga 60 igira uruhare rukomeye mu gutabara imbabare no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Mu mwaka wa 2025–2026, uyu muryango watangaje ko wageze kuri byinshi binyuze mu bufatanye n’abakorerabushake, abakozi ndetse n’abafatanyabikorwa. Ibikorwa byibanze byagaragaye birimo gufasha abaturage kunoza imibereho yabo binyuze mu kwizigama no guteza imbere uturima tw’igikoni hagamijwe kurwanya imirire mibi, kubaka amacumbi no kunoza isuku n’isukura.
Croix-Rouge y’u Rwanda yanagize uruhare rukomeye mu gutabara indembe aho imbangukiragutabara zayo zifashishijwe mu kugeza abarwayi kwa muganga, ndetse ikanatanga amahugurwa ku butabazi bw’ibanze ku byiciro bitandukanye by’abantu barimo abakozi b’inganda n’ibigo.
Ku bijyanye no gufasha impunzi, uyu muryango watanze ibikoresho by’ibanze mu nkambi zitandukanye, unafasha mu kubanisha neza impunzi n’abaturage bazakiriye binyuze mu kubahuriza mu makoperative y’ubuhinzi, ubworozi n’indi mirimo iciriritse. Wanagize kandi uruhare mu guhuza abantu batandukanye n’imiryango yabo bari baratandukanye.
Mu rwego rwo kurwanya ubukene, abaturage batishoboye bahawe inkunga y’amafaranga yo gutangiza imishinga iciriritse ibafasha kwiteza imbere no kwigira.
Imibare igaragaza uburemere bw’ibikorwa byagezweho, aho mu turere twa Kamonyi, Gicumbi na Rulindo imiryango 300 yahawe amatungo magufi, mu gihe mu turere twa Nyamasheke na Rusizi hatewe ibiti bisaga 101,000 bigamije kurengera ibidukikije no gukumira ibiza. Mu tundi turere dutandukanye, imiryango myinshi yahawe amabati n’ibikoresho by’ibanze byo mu ngo nyuma yo guhura n’ibiza.
Muri rusange, mu mwaka ushize hatanzwe amabati 2,250 afite agaciro ka miliyoni zirenga 31 Frw, hanatangwa inkunga y’amafaranga arenga miliyoni 40 Frw ku baturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu turere dutandukanye. Byongeye kandi, imiryango 249 yo mu Karere ka Karongi yafashijwe gusanirwa amazu ku gaciro ka miliyoni 50 Frw, bigaragaza uruhare rukomeye mu gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza gusubira mu buzima busanzwe.
Mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw’abaturage, hatanzwe inkunga igera kuri miliyoni zisaga 161 Frw ku makoperative atandukanye mu turere twa Muhanga, Ngororero na Nyagatare, igamije guteza imbere ibikorwa bibateza imbere no kubafasha kwivana mu bukene.
Mu gukomeza kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga, Croix-Rouge y’u Rwanda yatangaje ko mu kwezi kwa Gicurasi hazakorwa ibikorwa byinshi birimo kubakira abatishoboye amacumbi n’ubwiherero, gukora ubukangurambaga bwo kwirinda indwara z’ibyorezo, kurwanya imirire mibi no gukumira ibiza bishobora kwibasira abaturage.
Hazanatangwa ibiganiro binyuze ku bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hagamijwe kumenyekanisha ibikorwa, amahame n’indangagaciro by’uyu muryango, no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi.
Ubuyobozi bwa Croix-Rouge y’u Rwanda bushimangira ko ibyo bikorwa byose bigamije gukomeza gufasha abanyarwanda bababaye kurusha abandi, bityo bagashobora kwigira no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, bukagaragaza ko uruhare rw’abakorerabushake rukomeje kuba inkingi ya mwamba mu kugera kuri izo ntego.
![]()

