Amerika yemeje ko igitero cyagabwe cyari kigamije kwica abarimo Trump
Minisitiri w’Ubutabera muri Amerika, Todd Blanche yatangaje ko igitero cyagabwe muri hoteli Perezida Trump yasangiriragamo n’abanyamakuru cyari kigamije guhitana abayobozi ba Amerika barimo na Perezida ubwe.
Iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa 25 Mata 2025, muri Washington Hilton hotel. Umugabo w’imyaka 31 yinjiye afite imbunda nyinshi n’ibyuma atangira kurasa, isasu rifata umwe mu bashinzwe umutekano ariko mu ikoti ridatoborwa n’amasasu.
Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi. Muri uyu musangiro hari harimo Perezida Trump n’umugore we Melania Trump.
Minisitiri w’Ubutabera w’Agateganyo, Todd Blanche yabwiye NBC News ko uwagabye igitero yashakaga kwica abayobozi ba Amerika.
Ati”Birigaragaza ko yabikoze, yari yashyize mu gipimo abayobozi bakuru bari mu butegetsi harimo na Perezida.”
Uyu mugabo azagezwa mu rukiko ku wa Mbere akurikiranweho ibyaha birimo gushaka kwica ushinzwe umutekano wa Amerika.
Trump na we yahamije ko ari we igitero cyari kigambiriye guhitana ariko ushinzwe umutekano wafashwe n’isasu agatabarwa n’ikoti ridatoborwa n’amasasu yari yambaye.
Urwego rushinzwe kurinda abayobozi ba Amerika rwemeje ko uwarashwe n’umugizi wa nabi yavuye mu bitaro ameze neza.

Igitero cyagabwe muri hoteli Trump yarimo ntibiramenyekana niba gifitanye isano n’intambara yo muri Iran
![]()

