AmakuruNewsPoliticsPolitikiUncategorized

U Rwanda rwasabye Tunisia gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo muri OIF

Guverinoma y’u Rwanda yasabye Tunisia gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa.

Ubu busabe bwajyanywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, abushyikiriza Perezida wa Tunisia, Kaïs Saïed, anamugezaho ubutumwa bwihariye bwa Perezida Paul Kagame.

Kuri uyu wa 16 Mata 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yagize iti “Ibiganiro bagiranye byibanze kuri kandidatire y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, kuri manda nshya, gusaba Tunisia kumushyigikira no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.”

Minisitiri Nduhungirehe yanakiriwe na mugenzi we wo muri Tunisia, Mohamed Ali Nafti, bashyira umukono ku mushinga w’amasezerano y’ubujyanama mu bya politiki no gushyiraho Komisiyo Ihuriweho ihoraho igamije kongerera imbaraga ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Mushikiwabo ni Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva muri Mutarama 2019. Yafashe icyemezo cyo guhatanira manda ya gatatu nyuma yo kubisabwa n’ibihugu byinshi byo muri uyu muryango byashimye ibikorwa bye.

Mu gihe ayoboye uyu muryango, wateye intambwe zirimo kongera umusanzu ibihugu bitanga wari umaze imyaka 13 udahinduka kandi imishinga yagombaga gushyirwa mu bikorwa yiyongera.

Mushikiwabo yasobanuye ko mu gihe amaze ku buyobozi bwa OIF, ingengo y’imari y’uyu muryango yongerewe kandi ko yahawe uburenganzira bwo gushaka amafaranga mu nzego z’abikorera yatuma intego wihaye zigerwaho.

Abandi bakandida bamaze kumenyekana bazahatana na Mushikiwabo kuri uyu mwanya barimo Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Dacian Ciolos wabaye Minisitiri w’Intebe wa Roumanie.

Umujyanama wa Perezida Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani wa Mauritanie akaba n’intumwa ye yihariye, Coumba Ba, na we ashobora guhatanira uyu mwanya.

Kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2026, mu mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge hazaba inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ya OIF. Ni bwo hazatorwa Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

Minisitiri Nduhungirehe yagiriye uruzinduko muri Tunisia

Yashyikirije Perezida Kaïs Saïed ubutumwa bwihariye bwa Perezida Kagame

Minisitiri Nduhungirehe yanahuye na mugenzi we wo muri Tunisia, Mohamed Ali Nafti

Baganiriye ku bufatanye hagati y’u Rwanda na Tunisia

U Rwanda na Tunisia byashyize umukono ku mushinga w’amasezerano y’ubujyanama mu bya politiki n’aya Komisiyo Ihuriweho

Loading