Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ku bibazo bya RDC

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, ku ngingo zitandukanye zirimo ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, byatangaje ko abayobozi bombi bagiranye ikiganiro kuri telefoni ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 6 Werurwe 2023.

Perezida Kagame na Sunak “baganiriye ku bikorwa by’ihohoterwa bikomeje kwiyongera muri RDC ndetse n’imbaraga z’amahanga zikenewe mu gushaka igisubizo cyazana amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC”.

Perezida Kagame aherutse kuvuga ko ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, ari ikibazo cya Congo, ndetse ko nta na rimwe u Rwanda rwigeze rushaka guhungabanya umutekano w’umuturanyi warwo.

Ni mu gihe abategetsi ba RDC badasiba kuvuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 uri mu ntambara n’igisirikare cya FARDC. Ni ibirego u Rwanda rwamaganira kure, rugashinja iki gihugu gukorana n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR.

Perezida Kagame yagize ati “U Burasirazuba bwa Congo ntabwo ari igihugu, ikibazo cyayo ni icya Congo, kigira imbogamizi ku Rwanda, ndashaka ko twumva ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, ari ikibazo cya Congo.”

“Iki kibazo gifite amateka maremare ku nkomoko yacyo, gusa na none gifite amateka maremare mu buryo cyakemuwe nabi, ni yo mpamvu kimaze imyaka irenga 20. Urebye uburyo amaso yahanzwe iki kibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, birahagije kuba twagakwiriye kuba cyabonerwa igisubizo.”

Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo cyaganiriwe igihe kinini mu nama zirimo iza AU, izabereye muri Kenya, muri Angola no muri Loni.

Yakomeje agira ati “Ubushize twagombaga guhurira muri Qatar hamwe n’aba bantu ariko ntibyabaye, ahari wenda bizaba mu gihe kiri imbere.”

Ibiganiro bya Rishi Sunak na Perezida Kagame byanagarutse ku bufatanye u Rwanda rufitanye n’u Bwongereza, bwo kwakira abimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abayobozi bombi bakaba biyemeje gukomeza gukorana kugira ngo ubu bufatanye bw’ingenzi butange umusaruro.

Isesengura rya Guverinoma y’u Bwongereza ryagaragaje ko abimukira ba mbere bashobora koherezwa mu Rwanda mu 2024.

U Rwanda ruzajya rwakira abimukira binjiye mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko, akaba ariho hakorerwa isesengura ku bujuje ibisabwa ku buryo bahabwa ubuhungiro mu Bwongereza, abo bibaye ngombwa bagatuzwa mu Rwanda, bagafashwa kuhatangirira ubuzima cyangwa bagasubizwa mu bihugu byabo.

U Bwongereza ni kimwe mu bihugu by’i Burayi byugarijwe n’ubwinshi bw’abimukira batubahirije amategeko, akenshi bahagera bifashishije inzira y’amazi bazanywe n’ubwato buto buturuka mu Bufaransa.

Ni uburyo bugoye ku bimukira kuko hari benshi bahatakariza ubuzima, mu gihe bikiza ba magendu batwara abo bantu mu buryo butemewe.

Umwaka ushize mu Bwongereza hinjiye abimukira batubahirije amategeko basaga 45,000 mu gihe uyu mwaka byitezwe ko bashobora kuba 80,000.

Ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC bikomeje guhangayikisha benshi

By: Imena

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *