Covid-19: Abarwayi ba Diyabete m’u Rwanda barazirakanywe
Ishyirahamwe Nyarwanda rirwanya indwara ya Diyabete mu Rwanda , riyobowe na Bwana Francois Gishoma kub’ufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) , begereye Abarwayi ba Diyabete m’uturere dutandukanye tugize Igihugu , mu rwego rwo kubahumuriza no kubasangisha ubuvuzi batagombye gukora ingendo , barasuzumwa , bahabwa imiti n’ubundi bufasha muri ibi bihe bya ‘Guma Murugo’ byakuruwe n’icyorezo cya Covid-19.
Nubwo muri iyi minsi , imwe mu mirimo yasubukuwe ariko hakaba hari itarakomorerwa ndetse uburyo bwo gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19 nabwo bukaba bugikomeje , Ishyirahamwe Nyarwanda rirwanya indwara ya Diyabete m’u Rwanda naryo ryakoze iyo bwabaga maze ritabara bamwe mu barwayi basanganwe iyi ndwara ya diyabete mu rwego rwo kubegera no kubereka ko babatekereza ibihe byose hagamijwe ubufatanye mu gushakira hamwe icyatuma barushaho kugira ubuzima bwiza bityo bakabasha guhangana n’ikumirwa ry’ingaruka za diyabete.
UWINGABIRE Etienne umuganga usanzwe akurikirana umunsi k’umunsi abarwayi ba Diyabete aganira n’Ikinyamakuru Imena , yatangaje ko batekereje abarwayi by’umwihariko muri ibi bihe bitoroshye byatewe n’ingaruka za covid-19 , kugirango imibereho yabo itarushaho guhungabana no gusubira inyuma , ku ikubitiro hakitabwaho abababaye kurusha abandi.
Yagize ati ” Twatekereje kubarwayi muri bino bihe bya ‘Guma Murugo’ ,tubaha ubufasha kugirango imibereho yabo idasubira inyuma cyane , ariko twita by’umwihariko kubababaye kurusha abandi , ubwo bufasha bukaba bwaratanzwe mu mafaranga bohererejwe , hagamijwe kuborohereza kugera kwa muganga , no kubona ibindi byangombwa nkenerwa nko kubona indyo yuzuye cyane ko urwaye diyabete arizo nama agirwa binajyanye n’imiti aba abafata “.
Yagarutse k’ubufasha bwatanzwe bugizwe no gukusanya inkunga igera kuri Miliyoni enye n’ibihumbi maganabiri na mirongwitanu by’amafaranga y’u Rwanda (4,250,000 Rwf) ,bakaba ariyo bagiye basaranganya abantu bakagenda baboherereza ku matelefoni yabo ngendanwa . Sibyo gusa kuko hanatekerejwe uburyo bwo kubagezaho imiti bitabagoye ,ikaba yari ifite agaciro kangana na Miliyoni enye n’ibihumbi makumyabiri na bitanu by ‘amafaranga y’u Rwanda .(4,025,000 Rwf) , Mugutegura ubu bufasha , aha hakaba harafashwe icyemezo cyo kwerekeza mu ntara ebyiri arizo : Iburasirazuba n’Iburengerazuba ,zigizwe n’ibitaro icumi , ariko n’izindi ntara zisigaye nazo bidatinze zikazagezwaho ubu bufasha mugihe hagishakishwa andi mikoro.
Mu ntara y’Iburengerazuba hasuwe ibitaro bya Gitwe , Kibuye , Murunda ndetse na Ngororero , naho Iburasirazuba hasurwa ibitaro bya Kiziguro , Nyagatare , Ngarama , Rwamagana , aho abantu basuzumwe ingano y’isukari mu mubiri , bakajyirwa inama zo kurushaho kwirinda , bakanahabwa n’imiti kubagera kuri maganatanu basanzwe barwaye.
Umwe mubarwayi ba diyabete mu makuru yatanze ajyanye n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya covid-19 kibasiye Isi muri rusange n’u Rwanda rurimo , ibi bigakurikirwa n’izahara ry’ubukungu bwateye ubukene kuri benshi , avuga ko by’umwihariko abafite iyi ndwara , ibi bihe bitari biboroheye na gato cyane m’uburyo bwo kubona imiti , kuko ngo nuwabaga afite iyo yabasha gukoresha by’igihe gito ,yayironderezaga kubera ubwoba bwo gutinya kuremba , ibi bikaba byarabaye intandaro yo kuba imibiri ya benshi yaratakaje ubudahangarwa yari yarubatse mu guhangana na diyabete , bikaba kandi byarabaviriyemo ingaruka zo kugenda basubira inyuma mu mibereho yabo kubera ko imibiri yabo yari yaramenyereye gufatira imiti ku gihe.
Yagize ati “Twishimiye kuba uyu muryango wacu baje kuduha ubufasha bw’imiti bakadusanga hafi kuko muri bino bihe bitoroshye twari duhangayitse cyane , tukaba kandi tutanagiraga n’amakarita twitwaza nk’abarwayi none ayo baduhaye akaba agiye kuzajya adufasha kugera kwa muganga bitatugoye ntawe uduhagaritse munzira mugihe gahunda ya guma mu rugo izaba igikomeje”.
Diyabete ni indwara idakira , ikaba ifata umuntu iyo impindura ikora umusemburo wa insuline inaniwe kuvubura umusemburo cyangwa se umusemburo ivubuye ntukoreshwe n’umubiri nk’uko bikwiriye , bityo iyi ikaba impamvu iyifasha kwigaragaza no kuganza umubiri w’uwo yafashe , aho atangira kugaragaza ibimenyetso byayo no gutangira imiti ihangana n’iyi ndwara.
Kugeza ubu hirya no hino mu gihugu , kubasha kwivuza indwara ya diyabete mu buryo buboneye , hari abo bikigora cyane ko kugirango ubashe kuba wakwitera inshinge zayo gusa mu gihe kingana n’ukwezi ukoresheje ubwisungane mu kwivuza , (Mutuelle de sante) bihagarara amafaranga y’u Rwanda 1,500 Rwf , mu gihe kubadafite ubwisungane bibatwara angana n’ibihumbi 15,000Rwf , naho kubafata imiti bakanitera inshinge badafite ubwisungane bo bibasaba kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 70,000Rwf.
Hari amoko atatu y’ingenzi ya diyabete.
Hari Diyabete yo mu bwoko bwa mbere iterwa n’uko impindura ishinzwe gutunganya insuline itayikora , hakaba hataramenyekana impamvu nyayo iyitera , indi ikaba Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri , iyi yo ikaba iterwa n’uko impindura ikora insuline ikaboneka idahagije cyangwa umubiri ukaba utayakira neza , iyi ikaba ikunda kwibasira abantu bafite umubyibuho ukabije.
Diabète yo mu bwoko bwa gatatu yo yigaragaza cyane ku bagore batwite , ibi bikaba mugihe baba batari basanzwe bafite icyo kibazo mbere yo gutwita.
Umwanditsi: Florence Uwamaliya