Covid-19: Abarwayi ba Diyabete m’u Rwanda barazirakanywe

Ishyirahamwe Nyarwanda rirwanya indwara ya Diyabete mu Rwanda , riyobowe na Bwana Francois Gishoma kub’ufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) , begereye Abarwayi ba Diyabete m’uturere dutandukanye tugize Igihugu , mu rwego rwo kubahumuriza  no kubasangisha ubuvuzi  batagombye gukora ingendo , barasuzumwa , bahabwa imiti n’ubundi bufasha muri ibi bihe bya ‘Guma Murugo’ byakuruwe n’icyorezo cya Covid-19.

Francois Gishoma Umuyobozi Mukuru akaba ari nawe watangije Rwanda Diabetes Association.

Nubwo muri iyi minsi , imwe mu mirimo yasubukuwe ariko  hakaba hari itarakomorerwa ndetse uburyo bwo gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19 nabwo bukaba bugikomeje , Ishyirahamwe Nyarwanda rirwanya indwara ya Diyabete m’u Rwanda  naryo ryakoze iyo bwabaga  maze ritabara bamwe  mu barwayi basanganwe iyi ndwara ya diyabete mu rwego rwo kubegera no  kubereka ko babatekereza ibihe byose hagamijwe  ubufatanye  mu gushakira hamwe  icyatuma barushaho kugira ubuzima bwiza  bityo bakabasha guhangana  n’ikumirwa ry’ingaruka za diyabete.

UWINGABIRE Etienne umuganga usanzwe akurikirana umunsi k’umunsi abarwayi ba Diyabete  aganira n’Ikinyamakuru Imena , yatangaje ko  batekereje abarwayi  by’umwihariko muri ibi bihe bitoroshye byatewe n’ingaruka za covid-19 , kugirango imibereho yabo itarushaho guhungabana no gusubira inyuma , ku ikubitiro  hakitabwaho abababaye kurusha abandi.

Yagize ati  ” Twatekereje kubarwayi muri bino bihe bya ‘Guma Murugo’ ,tubaha ubufasha kugirango imibereho yabo idasubira inyuma cyane , ariko twita by’umwihariko kubababaye kurusha  abandi , ubwo bufasha bukaba bwaratanzwe mu mafaranga bohererejwe , hagamijwe kuborohereza kugera kwa muganga , no kubona ibindi byangombwa nkenerwa nko kubona indyo yuzuye cyane ko urwaye diyabete arizo nama agirwa binajyanye n’imiti aba abafata “.

Yagarutse k’ubufasha bwatanzwe bugizwe no gukusanya   inkunga igera kuri Miliyoni enye n’ibihumbi maganabiri na mirongwitanu  by’amafaranga y’u Rwanda (4,250,000 Rwf) ,bakaba ariyo bagiye basaranganya  abantu bakagenda baboherereza ku matelefoni yabo ngendanwa . Sibyo gusa kuko hanatekerejwe  uburyo bwo kubagezaho imiti bitabagoye ,ikaba yari  ifite agaciro kangana na Miliyoni enye n’ibihumbi  makumyabiri na bitanu by ‘amafaranga y’u Rwanda .(4,025,000 Rwf) , Mugutegura ubu bufasha , aha hakaba harafashwe  icyemezo cyo kwerekeza  mu ntara ebyiri arizo : Iburasirazuba n’Iburengerazuba ,zigizwe n’ibitaro icumi  , ariko n’izindi ntara  zisigaye nazo bidatinze  zikazagezwaho ubu bufasha mugihe hagishakishwa andi mikoro.

Mu ntara y’Iburengerazuba hasuwe ibitaro  bya Gitwe , Kibuye , Murunda  ndetse na Ngororero , naho Iburasirazuba hasurwa ibitaro bya Kiziguro , Nyagatare , Ngarama , Rwamagana , aho abantu  basuzumwe  ingano y’isukari mu mubiri , bakajyirwa inama zo kurushaho kwirinda , bakanahabwa n’imiti kubagera kuri maganatanu basanzwe barwaye.

Umwe mubarwayi ba diyabete  mu makuru yatanze ajyanye n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya covid-19 kibasiye Isi muri rusange n’u Rwanda rurimo , ibi bigakurikirwa n’izahara ry’ubukungu bwateye ubukene kuri benshi ,  avuga ko by’umwihariko abafite iyi ndwara , ibi bihe bitari biboroheye na gato cyane  m’uburyo bwo kubona imiti , kuko ngo nuwabaga afite iyo yabasha gukoresha by’igihe gito ,yayironderezaga  kubera ubwoba bwo gutinya kuremba , ibi bikaba byarabaye intandaro yo kuba imibiri ya benshi yaratakaje ubudahangarwa yari yarubatse mu guhangana na diyabete , bikaba  kandi byarabaviriyemo ingaruka zo kugenda basubira inyuma mu mibereho yabo kubera ko imibiri yabo yari yaramenyereye gufatira imiti ku gihe.

Yagize ati “Twishimiye   kuba uyu muryango wacu  baje kuduha ubufasha bw’imiti bakadusanga hafi kuko muri bino bihe bitoroshye twari duhangayitse cyane , tukaba kandi tutanagiraga n’amakarita twitwaza nk’abarwayi none ayo baduhaye akaba agiye kuzajya adufasha kugera kwa muganga bitatugoye ntawe uduhagaritse munzira mugihe  gahunda ya guma mu rugo izaba igikomeje”.

Diyabete  ni indwara idakira , ikaba  ifata umuntu iyo impindura ikora umusemburo wa insuline inaniwe kuvubura umusemburo cyangwa se umusemburo ivubuye ntukoreshwe n’umubiri nk’uko bikwiriye , bityo iyi ikaba impamvu iyifasha kwigaragaza no kuganza umubiri w’uwo yafashe , aho  atangira kugaragaza ibimenyetso byayo no gutangira imiti ihangana n’iyi ndwara.

Kugeza ubu hirya no hino mu gihugu , kubasha kwivuza indwara ya diyabete mu buryo buboneye , hari abo bikigora cyane ko kugirango  ubashe kuba wakwitera inshinge zayo gusa mu gihe kingana n’ukwezi ukoresheje ubwisungane mu kwivuza ,  (Mutuelle de sante) bihagarara amafaranga y’u Rwanda 1,500 Rwf , mu gihe kubadafite ubwisungane bibatwara angana n’ibihumbi 15,000Rwf  , naho kubafata imiti bakanitera inshinge badafite ubwisungane bo  bibasaba kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 70,000Rwf.

Hari  amoko atatu y’ingenzi ya diyabete.

Hari Diyabete  yo mu bwoko bwa mbere iterwa n’uko impindura ishinzwe gutunganya  insuline itayikora , hakaba hataramenyekana impamvu nyayo iyitera , indi ikaba Diyabete  yo mu bwoko bwa kabiri , iyi yo ikaba  iterwa n’uko impindura ikora insuline ikaboneka idahagije  cyangwa umubiri ukaba utayakira neza , iyi  ikaba ikunda kwibasira abantu  bafite umubyibuho ukabije.

Diabète yo mu bwoko bwa gatatu yo yigaragaza  cyane ku bagore batwite , ibi bikaba   mugihe  baba batari basanzwe bafite icyo kibazo mbere yo gutwita.

Umuyobozi Mukuru Francois Gishoma , ashishikariza abarwayi ba Diyabete kwifashisha  imfashanyigisho mu gukurikirana ubuzima bwabo.
Uwingabire Etienne ubwo yasuzumaga umurwayi amaso nka kimwe mu bice bigize umubiri byibasirwa na diyabete
Mbere  yo kuvurwa  , habanza gutangwa inama ku myitwarire iranga uwamaze kurwara diyabete , n’uburyo bwo kuyirinda kubo itarafata.
Abarwayi bahawe bimwe mu bikoresho bazajya bifashisha mu gupima ingano y’isukari mu mubiri

 

 

Umwanditsi: Florence Uwamaliya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *