Abanyeshuri bagera kuri 663 bahawe impamyabumenyi muri kaminuza ya UTB

Kaminuza y’Amahoteli, Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB),kuri uyu  wa 7 Gicurasi 2017  yatanze impamyabumenyi abanyeshuri bagera kuri  663 barangije amasomo mu byiciro bitandukanye, ndetse bahabwa impanuro zo gukunda umurimo  nk’imwe mu nzira izabafasha kubyaza umusaruro amasomo bahawe.

Ibi birori byitabiriwe n’imbaga y’abantu batabarika kuko icyumba cy’inama bari bateganirijwe mu nyubako ya  Kigali Convention Centre hari hakubise huzuye ndetse , abandi bategereje hafi  gukomeza kwishimana n’abana,inshuti n’imiryango bari bamaze gusoza amasomo yabo muri iyi Kaminuza irimo guhindura ubuzima bwa benshi bitewe n’uburyo imaze kubaka izina muri aka karere.

Mubanyeshuri basoje amasomo yabo barimo 473 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza , hakiyongeraho n’abandi  190 barangije mu cyiciro  cy’imyuga n’ubumenyingiro.

Kuri uyumunsi wo gutanga impamyabumenyi kandi  iyi Kaminuza yagize n’undi mwihariko wo gutanga icyemezo  kubahawe amahugurwa  ajyanye n’amasomo y’ikoranabuhanga , abahawe aya mahirwe bakaba abagera kubanyeshuri 1207 .

Abayobozi bakuru mur’iyi kaminuza  mu nama batanga bibutsa   abanyeshuri ko bagomba  kurangwa no guhora bazirikana indangagaciro za Kaminuza barangijemo , aho serivisi nziza , zizewe kandi zinoze, aribyo bigomba kuba umuco kandi akaba aribyo bizatuma bahora bifuzwa na benshi babikesha ubumenyi mubyo bize.

Madame Zulfat Mukarubega  Perezida wa UTB akaba ari nawe watangije ibikorwa by’iyi Kaminuza,mu ijambo rye yafashe umwanya  ashimira Umukuru w’Igihugu  Perezida Paul Kagame ku bw’umuhate n’umurava  yagaragaje mu kwitangira guteza imbere  u Rwanda ndetse  guhesha agaciro umugore akabasha kugira ijambo , agatinyukira gukora ibikorwa by’indashyikirwa  ,aha agahamya ko ari wo murongo yagendeyeho atangiza iyi Kaminuza  mu rugamba rwo gutanga umusanzu we hagamijwe kuzamura urwego rw’uburezi bufite ireme.

Perezida wa UTB Mukarubega Zulfat ari nawe wayitangije mu Rwanda

Yatanze impanuro kubarangije amasomo ,abahishurira ko badakwiye kujenjeka kuko bagifite umukoro wo gutsinda  ubukene  no kuburandura mu gihugu hagamijwe  kugiteza imbere  nabo ubwabo ,ibyo byose  bakazabigeraho  barushaho gushyira ibyo bize mu bikorwa.

Yagize ati: “Ibi byose kugira ngo mubigereho murasabwa  gukunda umurimo cyane kuko  mu gihe mwaba mudakunze umurimo byabagora kugira intego mugeraho. Murasabwa kandi  kuba indashyikirwa mubyo mukora , bikagaragazwa no gukora  amasaha menshi kurusha ayo mukwiye kumara muryamye.Ibi na none mugomba guhora muzirikana ko biherekezwa no kurangwa n’ubunyangamugayo ndetse mukanoza ibyo mukora .”

Umuyobozi mukuru wa UTB, Dr Callixte Kabera mu ijambo rye  yashimiye abagize uruhare kugira ngo uyu muhango ugerweho haba kuruhande rw’abanyeshuri, abarimu n’abandi bafatanyabikorwa bafashije abasoje amasomo  kubona aho bimenyereza ibyo bize. Byumwihariko  ku banyeshuli  barangije muri iyi kaminuza  yabashishikarije gutinyuka bakabyaza umusaruro ubumenyi bahawe .

Yagize  ati:”Abanyeshuri basoje amasomo yabo bose  bakwiye kwigirira icyizere aribyo bizabatera imbaraga zo gutangira kubyaz’umusaruro ibijyanye n’ubumenyi bakuye muri kaminuza yabo cyane ko byinshi mu bumenyi bahakuye bibahesha amahirwe menshi azabafasha guhindura ubuzima kuko kobona imirimo bitazabagora”.

Umuyobozi wa UTB, Dr. Kabera Callixte

Dr. Kabera yavuze ko umwihariko  abarangije uyu mwaka bafite nk’ayandi mahirwe ,aho ikirenze   kuba bahawe impamyabumenyi z’amasomo bize, haniyongeraho  ibyemezo bitangwa n’ikigo mpuzamahanga cya ICDL bihamya ko bahawe ubumenyi mubyerekeranye no gukoresha ikoranabuhanga.

Umunyeshuli usoje amasomo   Niwe Shuaib Olivier yadutangarije ko  nyuma y’urugendo rutoroshye rusaba imbaraga n’ibindi byinshi, byiyongeraho n’inshingano z’umubyeyi  mu muryango , atewe ishema n’ibyishimo bidasanzwe no kuba arangije mur’iyi Kaminuza , aho  agiye gushyira mubikorwa ibyo yize nk’umunyeshuli wakurikiye amasomo ye neza ndetse akabasha kuyatsinda .

Niwe Shuaib Olivier

Kuva mu 2008, UTB imaze gutanga impamyabumenyi n’impamyabushobozi ku banyeshuri barenga 4600; muri bo abasaga 85 ku ijana (85%) babonye akazi mu bigo bitandukanye , hakaba hari n’abandi besheje umuhigo mu kwihangira umurimo babashije gutangiza ibigo byabo bigera kuri 73.

Iyi Kaminuza ikaba isanzwe ishami ryayo rikorera mu akarere ka Rubavu , ryiyongera ku cyicaro cyayo giherereye hano mu Umujyi wa Kigali .

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *