Major Sankara wigambaga kwica Abanyarwanda ari mu butabera i Kigali
Umuvugizi w’umutwe wa FLN,ushamikiye kuri MRCD ya Rusesabagina,Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara wakunze kumvikana ku maradiyo mpuzamahanga no kuri youtube yigamba guhungabanya umutekano wu Rwanda,kuri ubu ari mu maboko y’ubutabera i Kigali aho agomba kuryozwa ibyo ashinjwa.
Yagize ati “Uwiyita Major Sankara umaze iminsi avuga ko yafashe Nyungwe, yigamba bya bitero byishe abantu za Kitabi n’ahandi, akajya ku maradiyo akabivuga, akavuga ko azakora n’ibindi kuko ibyo bidahagije,… ku bufatanye n’abandi Major Sankara yagaruwe mu Rwanda, inzego zibishinzwe zikaba ziri bumushyikirize ubucamanza kugirango asobanure ibyo bintu akora.”
Ibi bije nyuma yaho, Rusesabagina, uvuga ko ayobora umutwe wa MRCD, yumvikanye kuri Radio Ijwi ry’Amerika avuga ko Sankara, umuvugizi wa FLN ifatanya na MRCD, ko araho ameze neza nta kibazo afite ndetse arinzwe, icyo gihe yavugaga ko abagiye kumufatira mubirwa bya Comore bakomwe mu nkokora , ndetse leta y’u Rwanda nayo yirinda guhita inyomoza ayo makuru.
Sankara ashobora kuburanishwa n’inkiko za Giisivili kuko Leta y’u Rwanda itemera ipeti rya Major yavugaga ko afite. Ivuga ko nta gisilikali kizwi yariboneyemo.
Minisitiri Sezibera yatangaje kandi ko hari abarwanyi bashyigikiye Sankara biciwe muri Nyungwe mu minsi ishize. Nta mubare wabo yatangaje.
Sankara yatangaje ko umutwe wa FLN ariwo wagabye ibitero byahungabanyije umutekano w’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe n’ahandi mu ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba, mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe.
Minisitiri Sezibera yavuze ko bakoranye n’ibihugu byinshi kugira ngo Sankara afatwe ndetse azanwe mu Rwanda nyuma yo gushyira hanze impapuro zo kumuta muri yombi we n’abandi bahungabanya umutekano w’u Rwanda.