RD Congo: Urukiko rwasheshe ishyaka rya Kabila ryahoze riri ku butegetsi

Urukiko rukuru ku birebana n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) rwategetse iseswa ry’ishyaka ryahoze riri ku butegetsi rya PPRD (Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie), ryashinzwe n’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila.

Igitangazamakuru cya leta n’ibindi bitangazamakuru byo muri DRC byatangaje ko urwo rukiko, rwitwa Conseil d’État, rurusha izindi ububasha mu by’ubutegetsi, rwafashe icyemezo gishyigikira ubusabe bwatanzwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jacquemain Shabani, wari wasabye urwo rukiko gusesa iryo shyaka ku mpamvu z’umutekano w’igihugu.

Ishyaka PPRD nta cyo ryahise ritangaza kuri icyo cyemezo cy’urukiko, urebye gishyize iherezo ku kubaho kwo mu rwego rw’amategeko kwa rimwe mu mashyaka ya politike yagize ijambo rikomeye cyane mu mateka ya vuba aha ya DRC.

Icyo cyemezo gikurikiye urukurikirane rw’ingamba leta yagiye ifatira ishyaka rya PPRD. Muri Mata (4) mu mwaka ushize, ibikorwa byaryo byabanje kuba bihagaritswe, mbere yuko muri Gicurasi (5) uwo mwaka Kabila ajya mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bw’igihugu, icyo gihe wagenzurwaga n’umutwe w’inyeshyamba wa M23. Muri uku kwezi kw’Ukwakira (10), leta yongerereye igihe uko guhagarikwa kwa PPRD n’andi mashyaka ya politike 12.

Icyo cyemezo gifashwe nyuma y’ibyumweru birenga bibiri Kabila atangajwe ko ari we mukuru w’umutwe mushya w’inyeshyamba wa FRN (Front pour la Refondation de la Nation), ihuriro ririmo na M23, ushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Mbere, abategetsi bo muri DRC bashinje Kabila wahoze ari Perezida hamwe n’ishyaka rye gukorana n’izo nyeshyamba. Mu gihe cyashize, Kabila na PPRD bahakanye ibyo birego.

Ishyaka rya PPRD, ryashinzwe muri Werurwe (3) mu mwaka wa 2002 mu gihe cya gahunda y’amahoro y’i Sun City muri Afurika y’Epfo, ryari ryo shyaka ryiganje muri politike yo muri DRC mu gihe cy’imyaka irenga 17, rigenda riyobora za leta (guverinoma) zagiyeho zivuye mu matora yo mu mwaka wa 2006 no mu 2011, nyuma riza gutakaza ubutegetsi ubwo Félix Tshisekedi yabaga Perezida mu 2019.

Abategetsi benshi bo ku rwego rwo hejuru muri iryo shyaka, barimo Aubin Minaku, Emmanuel Ramazani Shadary na Dunia Kilanga, baracyafunze ku birego birimo ubugambanyi n’ibyaha byibasira umutekano w’igihugu, ibirego bahakana bavuga ko bishingiye ku mpamvu za politike.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *