Amerika yemeye kugurisha Ukraine misile 500 za Patriot
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye ubusabe bwo kugurisha Ukraine misile 500 za Patriot, mu gihe iki gihugu gikomeje gushaka ibikoresho byo kwirinda ibitero by’u Burusiya.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yavuze ko izi misile zo mu bwoko bwa PAC-3 zizagura miliyari 2,1 z’amadolari.
Amafaranga azishyurwa n’inkunga z’abafatanyabikorwa ba Ukraine, barimo Canada, u Budage na Norvège, hamwe n’ubundi buryo bw’inkunga zihabwa Kyiv. Amerika yavuze ko nta mafaranga yayo azakoreshwa muri ubu bugure.
Uruganda rw’Abanyamerika Lockheed Martin ni rwo ruzaba rwahawe inshingano z’ingenzi zo gutanga ibyo bikoresho.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yashimye iki cyemezo, ariko agaragaza impungenge z’uko gutegereza izo misile bishobora gufata imyaka myinshi. Yavuze ko igihugu cye kizikeneye ubu, asaba ko uburyo bwo kuzigeza muri Ukraine bwihutishwa.
Misile za Patriot zirihariye cyane kubera ubushobozi bwo gukumira ibitero byo mu kirere, birimo indege, misile zigendera hafi y’ubutaka n’izindi zo mu bwoko bwa ballistic zigenda ku muvuduko mwinshi.
By’umwihariko, izo mu bwoko bwa PAC-3 zikoresha uburyo bwa hit-to-kill, aho misile igonga intego kugira ngo iyisenye, aho kwishingikiriza gusa ku guturikira hafi yayo. Ubwo bushobozi bwo gukurikirana no kugonga intego yihuta cyane ni bwo butuma Patriot igira agaciro mu kurinda abaturage n’ibikorwa remezo, nubwo idashobora guhagarika buri gitero cyose.

