Gusubiranya ibidukikije byangiritse bisaba gukuba 3 ingamba zo kubibungabunga – ONU
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yasohotse ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, mu bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima, igaragaza ko hamaze gusubiranywa ibidukikije ku buso bwa hegitari miliyoni 252 mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, ariko kugira ngo intego mpuzamahanga zigerweho, bisaba ko umuvuduko w’ingamba zo kubungabunga ibidukikije ugomba kwikuba gatatu.
Byagarutsweho mu Nama ya 17 y’Ibihugu Bigize Amasezerano yerekeye Umuryango w’Abibumbye ku Rusobe rw’Ibinyabuzima (COP17) irimo kubera i Yerevan (Erevan), muri Armenia, kuva ku wa 19 isoza kuri uyu wa 30 Ukwakira 2026. Iyi nama ifite intego igira iti: “Gufata iyambere mu Kurengera Ibidukikije”
Muri iyo nama havuzwe ko ibihugu byo hirya no hino ku Isi birimo gusana izo hegitari miliyoni 252 z’ibidukikije, ariko ko hakenewe byinshi kugira ngo intego mpuzamahanga zashyizweho mu 2030 zigerweho. Nubwo hari ubwo buryo bwo kugerageza kugira igikorwa, hakagira ikigabanyukaho ariko ariko hakiri byinshi byogukorwa, kuko gusubiranya no kubungabunga ibidukikije bikiri ku rwego ruto.
Umuyobozi wungirije w’Ishami rishinzwe Ibidukikije muri Porogaramu y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ibidukikije, ifite icyicaro i Nairobi, Doreen Robinson, yagize ati: “Iyi raporo isobanura ibikorwa bitigeze bibaho byo kuvugurura.” Yakomeje asobanura ko agace kangana na Algérie cyangwa Argentine.” Hashyizwe imbaraga mu bikorwa byo gusana ibidukikije byagaragaye mu bihugu 149 byibanze imusozi kuri hegitari miliyoni 232. U Bushinwa buri kure bufite hegitari miliyoni 137, hagakurikiraho Mongolie, Kazakistan na Ethiopie. Nk’uko raporo ibigaragaza, gusana ubutaka byamaze kugera kuri kimwe cya kabiri cy’intego zabyo.
Iyi raporo kandi irimo hegitari miliyoni 11 z’amazi arinzwe yo mu bihugu na hegitari miliyoni 5.7 z’amazi yo mu Nyanja, bikaba bikiri munsi cyane y’intego mu bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byo mu mazi birimo kwangirika ku muvuduko wihuta cyane.”
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres yagize ati: “Ku bijyanye no gusana urusobe rw’ibinyabuzima (2021-2030) n’amasezerano mpuzamahanga yemejwe mu 2022 yiswe Amasezerano ya Kunming-Montreal, agamije kurinda 30% by’ubutaka n’ay’inyanja mu mpera za 20230, ibihugu byiyemeje gushyira imbaraga mu guhagarika iyangirika ry’urusobe rw’ibinyabuzima no kubungabunga Isi. Ariko ubu, niba ibyo biyemeje bishyizwe mu bikorwa, 26% by’ibinyabuzima byo ku butaka na 12% by’ibinyabuzima byo mu nyanja bizaba bibungabunzwe 2030.”
Mu gusubiranya ibidukikije, byatumye umubare w’imirimo yihariye wiyongera igera kuri miliyoni 1, irimo gutera ibiti, intego ikaba ari uko yagera kuri miliyoni 32 mu 2030. Ariko umuvuduko w’ibikorwa byo gusana uracyasababa kwikuba gatatu kugira ngo ugere ku ntego ya hegitari miliyari imwe, kandi raporo isobanura ko inkunga izakenera kwiyongera cyane, cyane cyane iturutse ku bikorera.
Zimwe mu ngamba zigamije kubungabunga ibidukikije harimo kubungabunga ikirere, hagabanywa imyuka igihumanya, ikoreshwa ry’ingufu zisubira no gucunga neza imyanda, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima binyuze mu gusubiranya ubutaka nibura kuri 30% by’ubutaka n’ibidukikije byangiritse ku Isi hose kugeza mu 2030, Kugabanya ikoreshwa ry’imiti yica udukoko n’ibinyabutabire bindi byangiza ibidukikije, kurwanya amoko y’ibinyabuzima byica ibindi cyangwa byangiza ibidukikije no gucunga neza umutungo kamere w’amazi.
Inama ya COP17 yitezweho gufata icyemezo niba Panama cyangwa Equateur ari byo bizakira inama itaha y’urusobe rw’ibinyabuzima mu 2028.




