Formula 1: Hamilton azahagarika gukina nyuma ya ‘Grand prix’ yo mu Rwanda

Lewis Hamilton wegukanye Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku modoka inshuro zirindwi, yatangaje ko yifuza gukomeza gusiganwa kugeza mu ntangiriro za 2030 kugira ngo azitabire Grand Prix ya Afurika izabera mu Rwanda.

Hamilton w’imyaka 41 yavuze ko kuba Formula 1 igiye kongera kubera muri Afurika byamuhaye indi mpamvu yo gukomeza umwuga we, kuko kuva kera yifuzaga gusiganwa kuri uyu mugabane.

Ati “Ubu nsabwa gukomeza igihe kirekire kurushaho kuko dufite isiganwa muri Afurika, kandi kuva kera byari inzozi zanjye kuhakorera isiganwa. Ngomba gukomeza guhatana no kugerageza kugumana ubuzima bwiza. Nimbasha gukomeza kubona umusaruro mwiza mu mwaka utaha, nzakomeza.”

Hamilton asanzwe afitanye amasezerano na Ferrari kugeza mu mpera za 2027, ariko yavuze ko ashobora kongera nibura indi myaka ine kugira ngo agere ku gihe u Rwanda ruzakira iri siganwa.

Formula 1 iherutse kwemeza ko u Rwanda ruzakira African Grand Prix mu masezerano y’imyaka 10. Isiganwa rizabera ku muhanda wabugenewe uzubakwa i Bugesera, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege gishya, mu ntangiriro z’imyaka ya 2030.

Bizaba ari ubwa mbere Formula 1 isubiye ku mugabane wa Afurika kuva mu 1993, ubwo Grand Prix ya nyuma yahaberaga i Kyalami muri Afurika y’Epfo.

Hamilton yavuze ko yishimiye cyane ko Afurika igiye kongera kuberamo isiganwa rya Formula 1, anagaragaza ko rishobora gufasha abantu benshi kurushaho kumenya uyu mugabane.

Ati “Mfite icyizere gikomeye kuri iri siganwa. Hari byinshi abantu batazi kuri Afurika. Nakuriye mu Bwongereza ariko nta byinshi twigishwaga kuri Afurika. Ntekereza ko kurushaho kuyimenya no kuyigisha bikenewe.”

Yongeyeho ko yifuza kubona Afurika ikomeza kunga ubumwe no kugira uruhare rukomeye mu bikorwa mpuzamahanga.

Guverinoma y’u Rwanda iteganya ko ahazabera iri siganwa hatazaba gusa ikibuga cya Formula 1, ahubwo hazaba n’ahantu hashobora gukurura ba mukerarugendo no kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu.

Hamilton yavuze ko Formula 1 izabera mu Rwanda izaba amahirwe yo kongera guhanga amaso Afurika no kugaragaza ubushobozi bwayo mu kwakira ibikorwa bikomeye bya siporo ku rwego mpuzamahanga.

Kuva mu ntangiriro za 2030, u Rwanda ruzatangira kwakira amasiganwa ya Formula 1
Lewis Hamilton yatangaje ko ashaka gukomeza uyu mukino kugeza asiganwe mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *