Gusimbuza umwijima bigiye gutangira mu Rwanda
Guhera mu 2027, biteganyijwe ko abarwayi bakeneye gusimburizwa umwijima bazatangira guhabwa ubu buvuzi mu Rwanda, bitabaye ngombwa ko bajya kubushakira mu mahanga, nk’uko byari bisanzwe bigenda.
Ibi byatangajwe ku wa 27 Ukwakira 2026, ubwo Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byakiraga itsinda ry’abaganga b’inzobere mu kubaga no gusimbuza ingingo z’umubiri, baturutse mu ihuriro ry’ibitaro bya Acıbadem byo muri Turukiya.
Uruzinduko rw’izi nzobere rugamije kunoza ubufatanye mu gutangiza ubuvuzi bwo gusimbuza umwijima mu Rwanda, buziyongera ku bwo gusimbuza impyiko bwatangiye gutangirwa muri ibi bitaro muri Gicurasi 2023.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Sendegeya Augustin, yavuze ko umubare w’abarwayi bakeneye gusimburizwa umwijima mu Rwanda ugenda wiyongera, mu gihe kutabasha kubona ubu buvuzi ku gihe bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yasobanuye ko iyo umwijima wangiritse bikabije, ku buryo utagishobora gukora imirimo yawo, gusimbuzwa undi bishobora kuba ari bwo buryo bwo kurokora ubuzima bw’umurwayi.
Yagaragaje kandi ko ikiguzi cyo gusimbuza umwijima mu mahanga kiri hejuru, bityo ko gutangiza ubu buvuzi mu Rwanda bizagabanya imbogamizi abarwayi bahura na zo.
Yagize ati “Twakiriye inzobere ziturutse mu ihuriro ry’ibitaro bya Acıbadem byo muri Turukiya. Tugiye kuganira ku buryo twatangiza ibikorwa bishya by’ubuvuzi bwo gusimbuza umwijima. Tuzafatanya kandi mu gukora ubushakashatsi no guhugura abaganga mu bijyanye no gusimbuza impyiko n’umwijima.”
Dr Sendegeya yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu buvuzi bwo gusimbuza impyiko, aho abarwayi bagera ku 115 bamaze guhabwa iyi serivisi mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Prof. Hamdi Karakayali, umuyobozi mu bitaro bya Acıbadem akaba n’inzobere mu gusimbuza impyiko n’umwijima, yavuze ko indwara zifata izi ngingo zikomeje kwiyongera hirya no hino ku isi, bityo ko hakenewe kongerwa ubushobozi bwo kuzivura.
Yasobanuye ko gusimbuza impyiko ari bumwe mu buvuzi bugira umusaruro ushimishije, avuga ko iyo bikozwe n’inzobere, amahirwe yo kugira umusaruro mwiza ashobora kugera kuri 99%.
Yagaragaje ko abarwayi bafite impyiko zangiritse bashobora no kwifashisha ubuvuzi bwa hemodialysis, bukoresha imashini iyungurura amaraso, igakora imwe mu mirimo impyiko ziba zitagishoboye.
Ku bijyanye n’umwijima, yavuze ko ikibazo kirushaho gukomera iyo wangiritse bikabije, kuko nta mashini ishobora gusimbura byuzuye imirimo yawo nk’uko bigenda ku zindi ngingo.
Yagize ati “Indwara z’umwijima zirakomeye cyane kandi no kuzivura biragoye. Iyo umwijima wangiritse bikabije, kuwusimbuza ni bwo buvuzi bushobora gukenerwa. Gusimbuza umwijima bigira amahirwe arenga 90% y’uko umurwayi agira umusaruro mwiza.”
Prof. Karakayali yavuze ko mu myaka 33 amaze mu buvuzi bwo gusimbuza ingingo, yagize uruhare mu gusimburiza impyiko abarwayi bagera ku 3.500, mu gihe abandi 2.500 basimburijwe umwijima.
Yavuze ko kimwe mu bintu bimushimisha muri aka kazi ari ukubona abarwayi bavuwe bakira, bagakomeza ubuzima bwabo, by’umwihariko abana.
Ati “Biranshimisha kubona abantu navuye bakira, cyane cyane abana. Birashimisha kuvura umwana agakomeza kubaho, akiga, hanyuma ukazongera kumubona yarakuze, afite n’umuryango.”
Gusimbuza ingingo bisaba ko haboneka abazitanze ku bushake
Prof. Karakayali yavuze ko kubona abantu bemera gutanga ingingo zabo kugira ngo zifashe abarwayi ari imwe mu mbogamizi zikomeye zigaragara muri ubu buvuzi ku isi hose.
Yasobanuye ko gutanga ingingo bitareba abaganga gusa, ahubwo ko bigomba gukorwa hubahirijwe amategeko n’amabwiriza abigenga, hagamijwe kurinda uburenganzira n’umutekano by’abatanga ingingo n’abazihabwa.
Yavuze ko muri Turukiya hari intambwe imaze guterwa, aho mu barwayi 1.400 basimburizwa umwijima, abagera kuri 80% bahabwa ingingo n’abantu bakiri bazima.
Mu buvuzi bwo gusimbuza umwijima, umuntu ukiri muzima ashobora gutanga igice cyawo, kuko umwijima ufite ubushobozi bwo kongera gukura. Umwijima ushobora kandi gutangwa n’umuntu witabye Imana, hakurikijwe amabwiriza n’amategeko abigenga.
Prof. Karakayali yagaragaje ko nubwo ubu buryo bwombi bushoboka, kubona ingingo zihagije bikiri imbogamizi ikomeye.
Yagize ati “Iwacu muri Turukiya ndetse n’ahandi hose ku isi, abantu batanga ingingo zabo kugira ngo zihabwe abandi baracyari bake.”


Src:Igihe
