Ntawangundi, uwo Ingabire Victoire yatsembye ko atakoze Jenoside, yasabye imbabazi abo yahemukiye

Joseph Ntawangundi, wahoze ari Umuyobozi wo hejuru mu Ishyaka FDU-Inkingi rya Victoire Ingabire akaba yaranamuherekeje mu Rwanda mu mwaka wa 2010, yemeye ku mugaragaro uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko yicuza ibyaha yakoze, asaba imbabazi abarokotse kandi yemera ko yababariwe.

Ntawangundi yabitangaje ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, ubwo yatangaga ubuhamya mu Igororero rya Nyamasheke, mu birori byo gusoza icyiciro cya 10 cy’abagororwa 533 bitabiriye gahunda yo kubafasha kwitegura gusubira mu muryango.

Uyu mugabo yakatiwe igifungo cy’imyaka 17 nyuma yo kwemera uruhare rwe mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko yemera byimazeyo uburemere bw’ibyaha yakoze, birimo kwica Abatutsi, ndetse ko yasabye imbabazi abo yahemukiye bakazimuha.

Yagize ati: “Nemera kandi niyemeza ku giti cyanjye inshingano zose ku cyaha kibi nakoze cyo kwica Abatutsi. Nasabye imbabazi abo nahemukiye barazimpa. Ndashaka kongera kubashimira umuco w’ubumuntu n’imbabazi bangaragarije.”

Ibyaha bya Ntawangundi yabikoreye ku Ishuri ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya EAV Gitwe, riherereye mu Murenge wa Rukira, mu Karere ka Ngoma, aho yari Umuyobozi wiryo shuri.  Yahamwe n’ibyaha byo kugira uruhare mu kwica abanyeshuri b’Abatutsi n’umwarimu wari mu nshingano ze.

Ingabire yavugaga ko Ntawangundi atari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside

Izina rya Joseph Ntawangundi ryamenyekanye cyane mu 2010, ubwo yari umufasha wa Victoire Ingabire, wari wagarutse mu Rwanda agamije kwiyamamariza kuyobora Igihugu.

Ntawangundi yagarutse mu Rwanda ari kumwe na Ingabire ku wa 16 Mutarama 2010, ariko nyuma y’igihe kitageze ku kwezi arafatwa, kuko yari akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yari yarasabiwe n’inkiko Gacaca.

Icyo gihe Ingabire yahise yamagana ifatwa rye, ahakana ko Ntawangundi yaba yaragize uruhare muri Jenoside, avuga ko atari mu Rwanda mu 1994.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara icyo gihe, Ingabire yavuze ko Ntawangundi atigeze akora mu rwego rw’uburezi, bityo ko atigeze aba Umuyobozi w’Ishuri rya EAV Gitwe yashinjwaga gukoreraho ibyaha.

Yavugaga kandi ko Ntawangundi yari yaravuye mu Rwanda mu 1992, akajya i Nairobi muri Kenya gukorana n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abakozi (International Confederation of Free Trade Unions), bityo ko atari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo gihe Ingabire yagaragazaga ko ibyaha byashinjwaga umufasha we bidafite ishingiro, mu gihe ubutabera bwari bumukurikiranyeho uruhare yagize muri Jenoside.

Nyuma yaje kwemera ibyaha, asaba imbabazi, akatirwa igifungo cy’imyaka 17.

Yemeye ko yakomeje kwifatanya n’imitwe irwanya u Rwanda nyuma ya Jenoside

Mu buhamya bwe, Ntawangundi yanagarutse ku buzima bwe nyuma ya Jenoside, avuga ko amaze guhunga u Rwanda yagiye mu bikorwa by’imitwe yari igamije guhungabanya umutekano w’Igihugu, guhirika ubutegetsi no kwangiza isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko yinjiye muri FDU-Inkingi, ishyaka ryari riyobowe na Victoire Ingabire, ndetse ko yabaye umwe mu bayobozi baryo mu Bufaransa, aho yari atuye. Yagize ati: “By’umwihariko, ninjiye mu mutwe wa FDU-Inkingi, uri mu ihuriro rya RNC. Nabaye umwe mu bayobozi ba FDU mu Bufaransa, aho nari ntuye.”

Yavuze ko yafashwe ku wa 8 Gashyantare 2010, nyuma y’aho ku wa 24 Werurwe 2010, imbere y’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Rukira, yiyemeje kutazongera kwifatanya n’abantu bafite ingengabitekerezo z’ubutagondwa, aho baba bari hose.

FDU-Inkingi yari iyobowe na Victoire Ingabire, waje gushinga irindi shyaka rya DALFA-Umurinzi mu 2019, amaze gufungurwa.

Ingabire na we yigeze gukatirwa kubera ibyaha birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri ubu kandi akurikiranyweho ibindi byaha birimo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda, umugambi wo guhirika ubutegetsi, gushinga cyangwa kwinjira mu mutwe w’abagizi ba nabi, gukurura imvururu no gukwirakwiza amakuru agamije kwangiza isura y’u Rwanda. Ibyo ni ibyaha aregwa, bitagomba gufatwa nk’ibyahamye.

Yiyemeje kuba umusemburo w’impinduka

Ntawangundi yavuze ko igihe yamaze muri gereza n’inyigisho yahawe muri gahunda yo kwitegura gusubira mu muryango byamufashije guhindura imyumvire n’imyitwarire.

Yavuze ko yiyemeje kuvugisha ukuri, kubaho mu bunyangamugayo no kugira uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yasabye bagenzi be bafungiye ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha gufatanya na Leta muri gahunda zigamije kwimakaza ubumwe, kubaha ubuyobozi bw’igihugu no gusana ibyo basenye binyuze mu byaha bakoze.

Yagize ati: “Nta cyiza kiri mu macakubiri, nta cyiza kiri mu rwango, nta cyiza kiri mu ivangura. Jenoside ntizongere kubaho ukundi.”

Yanijeje ko igihe cyose yaba amenye amakuru ku bantu bashobora guhungabanya umutekano w’igihugu, azajya ayageza ku nzego zibishinzwe.

Ubuhamya bwa Ntawangundi bushimangira ko kwemera uruhare umuntu yagize muri Jenoside, kuvugisha ukuri ku mateka ye no gusaba imbabazi ari bimwe mu ntambwe z’ingenzi mu rugendo rwo guhinduka no kongera kubana n’abo yahemukiye.

Ntawangundi yemeye uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari umwe mu basoje ibihano bakatiwe biteguye gusubira mu Muryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *