Musenyeri Ambongo na Tshisekedi bakomeje kunyuranya ku hazaza ha RDC

Cardinal Fridolin Ambongo Besungu, Arikiyepisikopi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yanenze Perezida Félix Tshisekedi ku mabwiriza yashyizeho agenga ibiganiro by’amahoro, avuga ko gukumira bamwe mu bafite uruhare mu makimbirane bizatuma igihugu kidashobora kugera ku mahoro arambye.

Ibi yabigarutseho mu nama ziga ku mahoro zateguwe n’Umuryango wa Sant’Egidio, zabereye i Assisi mu Butaliyani, aho yagaragaje ko ibiganiro bya politiki bihuza impande zose ari byo bishobora gukemura ikibazo cy’umutekano kimaze imyaka irenga 30 cyugarije RDC.

Cardinal Ambongo yavuze ko nubwo Perezida Tshisekedi yari yatangaje ko ashaka ibiganiro by’igihugu bihuza impande zose, kuri ubu iyo gahunda yahagaze kubera amabwiriza n’ibisabwa byashyizweho mbere y’uko itangira.

Ati “Uyu munsi ibyo biganiro byarahagaze. Hari gushyirwaho amabwiriza n’imbibi zitagomba kurengwa, hakagenwa mbere y’igihe abemerewe kwitabira ibiganiro n’abagomba guhezwa. Nzi ko hari abababaye kandi batakigirira abandi icyizere, ibyo ni ukuri. Amaraso yamenetse na yo arasaba ubutabera. Ariko ngomba kubivuga neza: nta biganiro, nta mahoro azabaho.”

Uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika yashimangiye ko gukoresha ingufu za gisirikare byonyine bidashobora gukemura ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, ahubwo ko hakenewe inzira ya politiki ihuza impande zose ziri mu makimbirane.

Ati “Ingufu za gisirikare zonyine ntizizazana amahoro muri Congo. Inzira ya politiki ihuza impande zose ni yo yonyine yayazana. Ibiganiro biheza abo turi mu ntambara na bo si ibiganiro, ahubwo ni ukuvuga wenyine. Ibiganiro ni ijambo ry’ingenzi rishobora kudukiza, kandi tugomba kugira ubutwari bwo kuganira n’abo dufata nk’abanzi.”

Cardinal Ambongo yagarutse ku cyifuzo cy’amasezerano agamije kubanisha neza Abanye-Congo, cyatanzwe n’inzego z’amadini Gatolika n’Abaporotesitanti, CENCO na ECC.

Yavuze ko ayo masezerano agamije gutuma impande zitandukanye zicara hamwe, zigategana amatwi ku bibazo zifite, kugira ngo zubake ubumwe bw’igihugu bushingiye ku nyungu rusange aho gushingira ku bantu ku giti cyabo.

Ibi Cardinal Ambongo abitangaje mu gihe Perezida Tshisekedi yari yarashyizeho amabwiriza agomba kugenderwaho mu biganiro by’igihugu, birimo ko bigomba kubera ku butaka bwa RDC, bikayoborwa n’inzego zemewe n’amategeko kandi bikubahiriza Itegeko Nshinga.

Mu ijambo yagejeje ku baturage ku wa 27 Kanama 2026, Tshisekedi yavuze ko ibyo biganiro bizabanza kubera mu ntara 26 zigize igihugu, mbere y’uko habaho inama rusange i Kinshasa.

Yashimangiye ko ibiganiro bitagomba gukoreshwa mu gutesha agaciro inzego zashyizweho binyuze mu matora cyangwa guha ubuzimagatozi imitwe yitwaje intwaro.

Tshisekedi yavuze ko nta mutwe w’inyeshyamba ukwiye kwitwaza ko ibiganiro bigomba guhuza bose kugira ngo uhabwe uburenganzira bwa politiki ubukoresheje imbaraga za gisirikare.

Yagize ati “Nta muntu ushobora kuvuga ko afite uburenganzira bwo kwicara ku meza y’ibiganiro by’igihugu mu gihe yafashe intwaro zo kukirwanya.”

Cardinal Ambongo we asanga guheza zimwe mu mpande ziri mu ntambara bishobora gutuma ibiganiro bitagera ku ntego yo kugarura amahoro arambye muri RDC.

Uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika akomeje kugaragaza ko ibiganiro bihuza impande zose ari byo bishobora gutuma Abanye-Congo bashakira hamwe ibisubizo ibibazo by’umutekano n’amakimbirane ya politiki bimaze igihe kirekire byugarije igihugu cyabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *