Narinzi ko ningera mu Rwanda bazahita banyica- Maj. (Demob) Kubwayo wahoze muri FDLR
Maj. (Demob) Kubwayo Pièrre, wahoze mu mitwe yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irimo FDLR na FLN, avuga ko yatashye mu Rwanda afite ubwoba ko azicwa, ariko inyigisho z’ubumwe n’ubudaheranwa yahawe zimufasha gusubira mu buzima busanzwe, akiyubaka ndetse agasubirana n’umuryango we.
Yabigarutseho mu buhamya yatanze mu biganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byahuje abaturage bo mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, asobanura urugendo rwe rwo kwinjira mu mitwe yitwaje intwaro akiri muto, ibyo yanyuzemo n’uko yaje gusubira mu Rwanda.
Kubwayo yavukiye mu Murenge wa Musange, mu Karere ka Nyamagabe. Yize amashuri abanza i Kaduha, mu 1990 yemererwa gukomeza amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Runyombyi.
Avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamusanze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, ahungira mu Burundi, aho yaje kwinjizwa mu gisirikare akiri muto.
Ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yabaye niga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye i Runyombyi. Twahungiye i Burundi, baza gushaka abasore bato bo kwinjiza mu gisirikare cy’u Burundi CNDD-FDD, ntangira imyitozo ya gisirikare.”
Akomeza avuga ko akinjira mu gisirikare yabwiwe ko bazabanza guhirika ubutegetsi mu Burundi, nyuma bakazaza no guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Yatunguwe no gusanga imyitozo ya gisirikare yahabwaga ifite aho ihuriye na FDLR, avuga ko yahabwaga n’inyigisho z’ingengabitekerezo ya Jenoside n’izigamije kubiba urwango ku Batutsi.
Ati: “Natunguwe n’uko nasanze mu Burundi imyitozo ya gisirikare itangwa na FDLR. Baduhaye imyitozo ya gisirikare, inyigisho z’ingengabitekerezo ya Jenoside, kwibasira ibikorwa by’Abatutsi aho biri hose, no kubatoteza. Nabaye mu gisirikare cy’u Burundi mu 1994 kugeza 1996.”
Nyuma yo kuva mu gisirikare cy’u Burundi, Kubwayo yagiye muri Tanzania, asubukura amashuri yisumbuye arayarangiza.
Mu 1998, avuga ko abasirikare b’u Burundi bafatanyaga na FDLR kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batsinzwe, nyuma batangira gushaka urubyiruko rwo kwinjiza mu gisirikare.
Ati: “Mu kwezi kwa 12 muri 2000 nibwo ninjiye mu gisirikare cya DRC, ahitwa i Kamena. Twahawe imyitozo ya gisirikare, ariko njyewe nari nsanzwe narayikoze. Baduhaga inyigisho z’icengezamatwara n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Ikindi bahoraga batubwira ko tugomba kurwana tugakuraho ubutegetsi bw’Abatutsi mu Rwanda.”
Yatangiye gushidikanya ku byo yabwirwaga
Kubwayo avuga ko yaje gutangira gushidikanya ku buyobozi bwa FDLR nyuma yo kubona ko ibyo babwiraga abarwanyi bitandukanye n’ibyo abayobozi babo bakoraga.
Avuga ko babuzwaga gushaka abagore, ariko nyuma akamenya ko abayobozi babo bafite abagore mu Rwanda ndetse bakajya no kubasura mu mashyamba ya Congo.
Ati: “Mu 2011 umugore wa Gen. Omega yaje kumusura aturutse mu Rwanda. Naramubonye mpita ntekereza ukuntu twebwe batubuza gushaka, nsanga baba batubeshya.”
Kubwayo avuga ko uko abarwanyi bagendaga babona ibinyuranye n’ibyo babwirwaga, umutwe wa FDLR waje gucikamo ibice, bamwe bashinga CNRD-FLN mu 2016.
Yahise yinjira muri FLN, umutwe washinzwe na Irategeka Wilson uzwi kandi nka Ndagijimana Laurent n’abandi.
Avuga ko FLN yashakaga inkunga yo kugaba ibitero mu Rwanda, ikamukoresha kubera ko yari asanzwe azi u Burundi. Yongeyeho ko Gen. Wilson yatangiye kuvugana na Paul Rusesabagina, Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara na Faustin Twagiramungu, bakabaha inkunga y’amafaranga.
Kubwayo avuga ko yakoraga ibikorwa byo gutata amakuru, akanashyikiriza Lt. Gen. Hamada Habimana amafaranga yavugaga ko yoherezwaga na Rusesabagina.
Mu 2018 na 2019, umutwe wa FLN, wari mu ihuriro rya politiki rya MRCD, wagabye ibitero mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, bihitana abaturage icyenda.
Kubwayo avuga ko ari we wari uyoboye ibyo bitero, kuko yari amaze igihe kinini akorera mu ishyamba rya Kibira kandi azi inzira zo muri ako gace.
Ati: “Ni njye wari uyoboye ibi bitero. Bahisemo ko ari njyewe ubajya imbere kubera ko nari narakoreye mu ishyamba rya Kibira igihe kinini, bakavuga ko ari njyewe uzi inzira. Nakoranye na bamwe mu baturage b’i Nyaruguru kugira ngo menye aho tuzinjirira.”
Ku wa 13 Ukuboza 2019, Kubwayo yafatiwe mu Burundi, afungwa ashinjwa kuba maneko w’u Rwanda.
Avuga ko yamaze imyaka ibiri muri gereza, kugeza ku wa 19 Ukwakira 2021, ubwo u Burundi bwashyikirizaga u Rwanda imfungwa, na we akaza mu bazanwe.
Ati: “Namaze imyaka ibiri muri gereza i Burundi, tariki ya 19/10/2021, ubwo Leta y’u Burundi yahaga u Rwanda imfungwa nanjye najemo. Kubera ko bajyaga batubwira ko uwinjiye mu Rwanda wese ahita yicwa, nanjye nahise numva bazahita banyica.”
Inyigisho z’i Mutobo zamuhaye icyizere cyo kubaho
Kubwayo avuga ko akigera mu Rwanda yajyanywe mu Kigo cya Mutobo, ahabwa inyigisho zigenewe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, zibafasha gusubira mu buzima busanzwe no kongera kwiyubaka.
Avuga ko yagezeyo agifite ubwoba bwinshi, atekereza ko ashobora kwicwa igihe icyo ari cyo cyose, ariko uko yagendaga ahabwa inyigisho kandi akumva ubuhamya bw’abandi bari baratahutse, yatangiye kubona ko ibyo yabwiwe mu mashyamba bitari ukuri.
Ati: “Nagezeyo ndavuga ngo menya butari bwire, burira, ndavuga ngo ubu baranyica nijoro, ariko nta wankozeho. Nahawe inyigisho zo gukunda igihugu, abatashye mbere yacu bakaduha ubuhamya bw’uko biteje imbere, nsanga bimwe batubwiraga mu ishyamba ko utashye bamwica ari ikinyoma. Impamvu numvaga ko njyewe uko byagenda kose bazanyica, ni uko numvaga narakoze ibyaha biremereye.”
Nyuma yo kurangiza igihe yagombaga kumara i Mutobo, Kubwayo yasubiye mu buzima busanzwe aho avuka mu Karere ka Nyamagabe. Icyakora, yari agifite impungenge z’uko umugore we n’abana be batanu bazava mu mashyamba ya Congo bagataha mu Rwanda.
Avuga ko yatinyaga ko FDLR yabagiraho ingaruka imenye ko bashaka gutaha, kuko ngo uwo mutwe utifuza ko amakuru y’u Rwanda agera mu nkambi z’impunzi.
Ati: “Nagejeje ikibazo cyanjye ku buyobozi, bansaba kubaha imyirondoro n’igice baherereyemo. Narabibahaye, hashize igihe gito mbona umugore wanjye n’abana banjye babangejejeho nta kibazo bafite.”
Kubwayo avuga ko kuba yarasubiye mu Rwanda agasubirana n’umuryango we byamuhaye icyizere cyo gukomeza ubuzima no kwiteza imbere.
Ashimira ubuyobozi bw’u Rwanda avuga ko bwamufashije gusubira mu buzima busanzwe, agashimangira ko ubu abayeho nk’abandi Banyarwanda, nta vangura cyangwa guhezwa ahura na byo.
Ati: “Ubu ndi Umunyarwanda nk’abandi bose, nta kibazo mfite, nkora ibikorwa byo kwiteza imbere kandi aho biri ngombwa ntanga umusanzu wo kwiyubakira igihugu. Ndashaka kubwira abantu bakiri mu ishyamba bafashwe bugwate na FDLR ko mu Rwanda ari amahoro. Nibatahe baze dufatanye kubaka u Rwanda.”
Yongeraho ko ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge byamufashije gusobanukirwa ko ashobora kongera kubaho mu mahoro, nubwo yari yaranyuze mu buzima bumukomeretsa.
Ati: “Iyo hatabaho ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge, ubu ntabwo mba ntanga ubuhamya bw’uko nakize ibikomere nkanagirirwa imbabazi na Leta, kuko iyo mba nkiri mu ishyamba, ubu mba narapfuye nkurikije imibereho yaho.”



