Ubushinwa bwababariye Mbappé

Guverinoma y’u Bushinwa yatangaje ko yakiriye neza imbabazi rutahizamu wa Real Madrid, Kylian Mbappé yasabye nyuma y’amagambo ye yerekeye uwahoze ari umuyobozi w’iki gihugu, Mao Zedong, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Mbappé yasabye imbabazi nyuma y’uko urwenya yakoze kuri Mao, wapfuye mu 1976, ruteje uburakari mu Bushinwa, ndetse bituma televiziyo ya Leta ihagarika kwerekana imikino ya Shampiyona ya Espagne, La Liga.

Ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Guo Jiakun, yavuze ko igihugu cye cyakiranye uburemere imbabazi uyu mukinnyi yasabye.

Mu kiganiro yari yagiranye n’ikiganiro The Bridge, Mbappé yari yavuze ko yasekejwe n’amashusho yahinduwe hifashishijwe ikoranabuhanga, agaragaza isura ye iri ku mubiri w’umuntu yavuze ko ari umunyagitugu w’Umushinwa, bivugwa ko yashakaga kuvuga Mao Zedong.

Nyuma y’impaka zatewe n’ayo magambo, kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yasohoye ubutumwa mu Gifaransa, Igishinwa n’Icyongereza, asaba imbabazi abababajwe na yo.

Yagize ati: “Amagambo navuze ntiyari akwiriye. Ubu nsobanukiwe ko yababaje abantu benshi mu Bushinwa no hirya no hino ku isi. Ndasaba imbabazi abo yababaje bose.”

Ibyo byagize ingaruka no ku bufatanye bwe n’ibigo by’ubucuruzi, kuko ibigo by’Abashinwa birimo Dongpeng, Mengniu na Milkground byahagaritse ubufatanye na we. Imbuga nkoranyambaga za Weibo na Xiaohongshu na zo zarahagaritswe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *